Perezida Gnassingbé yaganiriye na Museveni ku mutekano w’akarere
Yanditswe: Tuesday 22, Apr 2025

Perezida wa Togo akaba n’umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Faure Essozimna Gnassingbé, yaganiriye na Yoweri Museveni wa Uganda ku mutekano w’akarere.
Uruzinduko rwa Gnassingbé mu karere rwatangiye tariki ya 16 Mata 2025 ubwo yajyaga i Kinshasa. Hari hashize iminsi itanu Inteko Rusange yemeje bidasubirwaho ko ari umuhuza w’ibi bihugu.
Icyo gihe yahuye na Perezida Félix Tshisekedi, baganira ku buryo amahoro n’umutekano byaboneka mu burasirazuba bwa RDC no mu karere muri rusange.
Ku gicamunsi cyo ku wa 21 Mata, Gnassingbé yakiriwe na Perezida Paul Kagame i Kigali, baganira ku ntambwe zimaze guterwa, zigamije kuzana amahoro mu karere.
Ibiro bya Perezida wa Togo byasobanuye ko Gnassingbé yageze i Kigali agiye gushimangira ubushake afite bwo gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo kirambye cy’amakimbirane y’u Rwanda na RDC.
Perezida Yoweri Museveni kuri uyu wa 22 Mata yatangaje ko yakiriye Gnassingbé, baganira ku byo Togo na Uganda bihuriyeho ndetse n’umutekano wo mu karere.
Yagize ati “Nakiriye Nyakubahwa Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo uri hano mu ruzinduko rw’akazi. Twaganiriye ku ngingo ibihugu byacu bihuriyeho no ku mutekano w’akarere.”
Gnassingbé yasimbuye João Lourenço wa Angola ku nshingano y’ubuhuza. AU yamusabye kubakira ku byagezweho mu biganiro bya Luanda byatangiye mu 2022 ubwo umubano w’u Rwanda na RDC wazambaga.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Ubukungu n’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yasabye ko ibiganiro bya Luanda bihuzwa n’ibya Nairobi mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange.
Kugira ngo ibiganiro bya Luanda-Nairobi bigende neza, Gnassingbé azakorana n’abandi bahuza bashyizweho n’iyi miryango ibiri y’uturere; bo bafite inshingano yihariye yo guhuza Abanye-Congo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *