
Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame uri i Paris yabonanye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Abayobozi bombi ibiganiro byabo byibanze ku bibazo byerekeye Isi ndetse n’imikoranire itanga umusaruro hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.
Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa umaze kugaruka ku murongo nyuma y’imyaka myinshi y’amakimbirane n’umwuka mubi cyane cyane bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda n’u Bufaransa ubu bifatanya mu nzego zitandukanye nk’uburezi (mu bijyanye no guteza imbere ururimi rw’Igifaransa), ubukungu, umutekano n’ishoramari n’ibindi.
Muri rusange, umubano uri mu nzira nziza, wubakiye ku kwiyunga, gukemura ibibazo by’amateka, no kongera ubufatanye mu nyungu rusange.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *