Perezida Kagame yakiriye Gén. Doumbouya mu rwuri rwe (Amafoto)
Yanditswe: Saturday 03, May 2025

Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi, yakiriye mu rwuri rwe ruherereye i Kibugabuga ho mu karere ka Bugesera Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Général de Brigade Mamadou Doumbouya.
Gén. Doumbouya na Madamu we, Lauriane Doumbouya, bari mu Rwanda kuva ku itariki ya 1 Gicurasi, aho bari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Ni uruzinduko rugamije gushimangira ubucuti.
Perezida Kagame ubwo yabakiraga mu rwuri rwe yari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta ndetse n’uw’ingabo, Juvenal Marizamunda.
Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024, ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame.
Muri Mutarama 2024 na bwo yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda rwari rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Icyo gihe yashimiye Perezida Kagame ku bw’icyizere yagiriye igihugu cye n’ubuyobozi bwacyo, avuga ko azakora ibishoboka byose umubano w’ibihugu byombi ugakomeza gutera imbere.
Ni Kagame waherukaga kugenderera Guinée-Conakry hagati ya Gicurasi 2024 na Mata 2023.
Uruzinduko rwa mbere rwasize u Rwanda na Guinée bisinyanye amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga; ndetse icyo gihe Perezida Paul Kagame yanafunguye kimwe mu biraro byo muri Guinée byamwitiriwe.
Rwasize kandi mu Ukwakira 2023 Guinée-Conakry ifunguye Ambasade yayo i Kigali, nyuma y’amezi atatu Souleymane Savané agenwe nka Ambasaderi wa Mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *