skol
fortebet

Perezida Kagame yateye igiti mu ishuri ryo muri Singapore(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 30, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Singapore, yageze muri Kaminuza yaho yitwa ’Nanyang Technological University’ ahatera igiti cyitwa Umukunde gisanzwe gifite akamaro kanini mu buvuzi.

Sponsored Ad

Perezida Kagame wageze muri iri shuri mu gitondo cya kare [mu masaha y’i Kigali] cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, yabanje gusura bimwe mu bikorwa by’iyi kaminuza bigararagaza amateka yaryo yatumye iza mu mashuri akomeye ku Isi.

Nyuma yo gusura ibi bikorwa, Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro kitabiriwe n’abantu bagera mu gihumbi (1 000).

Ni ikiganiro cyagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo arimo ashaririye yatumye habaho Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’uburyo rwiyubatse ruhereye hafi y’ubusa.

Yavuze ko ubwo u Rwanda rwari rumaze kuva muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, benshi babonaga u Rwanda rudashobora kuva mu bibazo rwarimo.

Yagize ati “Inzira yo kubaka ubusugire bw’Igihugu yagaragara nk’inzozi zidashoboka. Ariko Igihugu cyacu cyazamuye ubukungu bwacyo ubu buhagaze neza.”

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rwe muri iyi Kaminuza ya ya Nanyang Technological University, atera igiti cy’urwibutso kitwa ‘Umukunde’ kizwi nka ‘Asam’ muri Singapore, gisobanura kugira ubumenyi mu ngeri nyinshi no kwigira mu rwego rwo guhanga udushya no gukora ibiramba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa