skol
fortebet

Perezida Macron yashinjwe kwivanga mu matora ya Papa

Yanditswe: Sunday 04, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yashinjwe kujya kubonana n’aba-Cardinal bitegura gutora Papa mushya agamije kubinjizamo ko bakwiye gutora umu-Cardinal ukomoka mu Bufaransa akaba ari we uhinduka Papa.

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani byatangaje ko Perezida Macron yatangiye kwivanga mu matora ya Papa mushya, nyuma y’uko ahuye n’aba-Cardinal benshi bitegura kwitabira ‘conclave’ izasiga hatowe Papa mushya.

Ubwo yari yagiye gushyingura Papa Francis, Macron yasangiye amafunguro n’aba-Cardinal bane muri batanu bafite inkomoko ifite aho ihuriye n’u Bufaransa kandi bitegura gutora Papa mushya, barimo Arikiyepisikopi wa Marseille, Jean-Marc Aveline.

Ku wa 25 Mata 2025 kandi, Perezida Macron yari yahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Sant’Egidio ufite ijambo rinini muri Kiliziya Gatolika.

Il Tempo yo mu Butaliyani yanditse ko Perezida Macron yasabye aba-Cardinal bose bahuye gushyigikira bivuye inyuma Jean-Marc Aveline ngo azatorerwe kuba Papa.

Ibitangazamakuru byinshi mu Butaliyani byashinje Macron gushaka kwihitiramo Papa, gusa ibiro by’umukuru w’igihugu w’u Bufaransa ntibyagize icyo bivuga kuri izo nama yagiranye n’aba-Cardinal.

Inama y’aba-Cardinal 135 izatorerwamo Papa mushya izaterana ku wa 7 Gicurasi 2025. Papa Francis yapfuye ku wa 21 Mata 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa