Perezida Macron yifuza kugira uruhare mu biganiro byo kunga u Rwanda na RDC
Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko yifuza ko igihugu cye cyagira uruhare mu biganiro by’amahoro bigamije kugarura amahoro mu karere u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biherereyemo.
Iki cyifuzo yagitangarije mu kiganiro yagiriye kuri TV5 Monde, ashingiye ku cyemezo cy’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) cyo kwifatanya mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange.
Perezida Macron ni we mukuru w’igihugu wo hanze ya Afurika wafashe iya mbere mu kugerageza guhuza u Rwanda na RDC mu 2022, nyuma y’amezi amakimbirane atutumbye hagati y’impande zombi.
Ni we washoboye guhuza Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi nyuma ya João Lourenço wari umuhuza mu biganiro by’u Rwanda byaberaga i Luanda, ubwo bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeri 2022.
Muri Gashyantare 2025, Macron yashatse kongera guhuza aba bakuru b’ibihugu ariko Tshisekedi yanga kujya i Paris bitewe n’uko ihuriro rya AFC/M23 ryari rikomeje gufata ibice by’ingenzi muri RDC birimo umujyi wa Goma, nk’uko byatangajwe na Jeune Afrique icyo gihe.
EAC na SADC byashyizeho abahuza bane bazafasha Abanye-Congo bazitabira ibiganiro bya Luanda-Nairobi, biyongera kuri Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, ufite by’umwihariko inshingano yo guhuza u Rwanda na RDC.
Ku rundi ruhande, ibiganiro bimaze iminsi bibera muri Qatar byateye intambwe nziza kuko ku wa 23 Mata, Leta ya RDC na AFC/M23 byagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeze mu mwuka mwiza hagamijwe kugera ku mahoro arambye.
Nka EAC, SADC na Qatar, Perezida Macron na we yagaragaje ko ashyigikiye ibiganiro bya politiki nk’inzira rukumbi yo gukemura amakimbirane yo muri aka karere, kandi ko yifuza ko u Bufaransa ruyigiramo uruhare.
Yagize ati “Icyo dushaka gukora ni uko ubusugire bw’ubutaka, ubwigenge n’inyungu za buri ruhande byakubahwa, ubushyamirane bushingiye kuri politiki n’amoko bugahagarara binyuze mu biganiro bya RDC, u Rwanda n’akarere kose. Mbese u Bufaransa bwagiye mu mwanya w’umuhuza.”
Macron yagaragaje ko umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC wazambye mu buryo buteye ubwoba, bitewe n’ubugizi bwa nabi bwibasira amoko, avuga ko nta wifuza ko amateka mabi yabaye muri aka karere mu 1994 yisubira.
Yasobanuye ko u Bufaransa bukomeje kuganira n’abayobozi bo mu karere ndetse na Perezida Gnassingbé mu rwego rwo gushaka igisubizo cyazana amahoro mu karere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *