skol
fortebet

Perezida Nguema yarahiye kuyobora Gabon

Yanditswe: Saturday 03, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema yarahiriye kuyobora igihugu cya Gabon, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, yizeza ko azateza imbere iki gihugu ashingiye ku mutungo kamere gifite urimo peteroli.

Sponsored Ad

Ni mu birori byabereye kuri Stade de l’Amitié yari yuzuyemo abantu benshi iherereye mu majyaruguru mu Murwa Mukuru Libreville, byitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu 16 byo muri Afurika barimo na Perezida Paul Kagame.

Uwo wahoze ayoboye akanama k’Ingabo yarahiriye kuyobora Manda y’imyaka irindwi.

Gen. Nguema, w’imyaka 50, yahoze ari umwe mu barinda Perezida Omar Bongo ndetse n’umuhungu we wamusimbuye ku butegetsi Ali Bongo.

Amaze kurahira Brice yasezeranyije abaturage ba Gabon kurwanya ubushomeri bukabije mu rubyiruko rw’iki gihugu gikungahaye kuri peteroli, no gushyira imbere impinduka mu burezi.

Yanavuze ko ubu Gabon itangiza inzira nyayo ya Demokarasi.

Yagize ati: “Uyu munsi turizihiza ivugururwa ry’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi. Ngiye gukora uko nshoboye kose ngo nkorere Igihugu, ndengere kandi nshyire hamwe Abanyagabo bose, ibyo ni byo isezerano ryanjye risobanuye.”

Yongeyeho ko yifuza “Gabon nshya, ijyanye n’ibyo twifuza […], tuzashora imari mu gutunganya ibikomoka ku mutungo kamere kugira ngo duteza imbere ubukungu bwacu.”

Gen.Nguema yageze ku butegetsi nyuma yo gutsinda amatora yabaye ku itariki ya 12 Mata 2025, aho yegukanye intsinzi ikomeye agira amajwi 95%.

Yatsinze abandi bakandida barindwi barimo na Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Alain Claude Bilie-By-Nze, wabaye uwa kabiri n’amajwi 3% gusa. Abandi bakandida bose batandatu basigaye nta n’umwe wabashije kurenza 1% by’amajwi.

Iyi ntsinzi ije nyuma y’uko Nguema yari amaze guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo mu kwezi kwa Kanama 2023, ashyira iherezo ku butegetsi bwafatwa nk’ubwami bw’umuryango wa Bongo bwari bumaze imyaka irenga 50 buyobora Gabon.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa