skol
fortebet

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afrika ikwiye gukangurwa n’inkunga za USAID Trump yahagaritse

Yanditswe: Monday 12, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko byaba ari byiza Abanyafurika bahisemo gufata ibyemezo bya Perezida Donald Trump bireba umugabane wabo, nk’uburyo bwo kubakangura, bagaharanira kwigira.

Sponsored Ad

Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025 ubwo yari i Abidjan muri Côte d’Ivoire, mu itangizwa ry’inama ya ‘Africa CEO Forum’.

Iyi nama yahuje abarenga 2000, yitabirwa n’abayobozi b’ibigo, abashoramari n’abanyapolitike, barebera hamwe uko abikorera bagira uruhare mu iterambere rya Afurika.

Ni inama yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame ni umwe mu bagize uruhare mu kiganiro cyamuhuje na bagenzi be: Cyril Ramaphosa na Mohamed Ould na Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Tiémoko Meyliet Koné.

Iki kiganiro cyayobowe n’umunyamakuru Larry Madowo cyareberaga hamwe ingamba za politike n’imigenzereze ikwiriye, bijyanye n’aho Isi igeze.

Larry Madowo yabajije Perezida Kagame niba agishikamye aho yari ahagaze muri Gashyantare 2025, ku cyemezo cya Trump wari umaze igihe gito atowe, cyo guhagarika inkunga gikwiriye.

Mbere yo gusubiza ikibazo nyir’izina, Perezida Kagame yavuze ko ari byiza kubanza gusobanura mu buryo bwimbitse ibintu bimwe na bimwe.

Yavuze ko hari uburyo Abanyafurika bamaze igihe kinini batwaramo ibintu ariko bukwiriye guhinduka, hadategerejwe ko bazabyuka bagasanga umuntu yafashe icyemezo kibagiraho ingaruka.

Ati “Hari amateka y’uburyo twari dusanzwe twitwara mu bintu mu myaka ibarirwa mu binyacumi nk’Abanyafurika, ntabwo dukwiriye kubyuka igitondo kimwe, kubera ko hari icyo umuntu yakoze kitugiraho ingaruka."

"Twari dukwiriye kuba hari ibyo twubatse gake gake bijyanye n’ibyo dushaka gukora mu gutuma Afurika yihaza, yihagararaho ariko no mu buryo ikorana n’indi migabane n’ibindi bihugu, uko niko gusobanura ibintu navugaga.”

Muri Gashyantare 2025 nibwo Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga [USAID], cyanyuzwagamo cyane inkunga zigenerwa amahanga.

Ni icyemezo cyagize ingaruka nyinshi ku bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda ahanini zishingiye ku kudindira kw’imishinga iki kigo cyateraga inkunga.

Perezida Kagame yavuze ko byari kuba byiza iyo Abanyafurika, baba babona iki cyemezo cya Trump n’ibindi byinshi, nk’uburyo bwo kubakangura.

Ati “Kuri iki kibazo byari kuba ari ibyiza iyo icyemezo Trump yafashe cyo gukora ibyo yakoze, kiba cyiyongera ku bindi byinshi byibutsa cyangwa ibintu bidukangura nk’Abanyafurika ngo dukore ibyo tugomba gukora kandi hari amahirwe menshi."

"Buri gihe tuvuga ubushobozi umugabane wacu ufite ariko mu by’ukuri ni ryari tubona koko ko ubu bushobozi buhari, ntekereza ko icyo aricyo cyagiye gihora ari ikibazo.”

Yakomeje avuga ko “kandi ibyo bitugarukaho nk’umugabane, nk’abaturage b’uyu mugabane, ko dukwiriye gushikama tugahangana n’iki kibazo. Ntabwo dushobora guhora tugendera ku byo abandi bavuga cyangwa bakora kuri twe."

"Dukwiriye gukorana hagati yacu n’ibindi bihugu byo ku rwego rwego mpuzamahanga biduha ibyo dukeneye natwe tukabiha ibyo bikeneye.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa