
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yagaragaje ko icyifuzo cya Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gufunga umuyobozi w’ishyaka riharanira ukwibohora gushingiye ku bukungu (EFF), Julius Malema, kitashoboka.
Ubwo Trump yakiraga Ramaphosa i Washington D.C tariki ya 21 Gicurasi 2025, yamweretse amashusho ya Malema aririmba indirimbo ‘Dubul’ibhunu’ yamenyekanye nka ‘Kill the Boer, Kill the Farmer’, bamwe bafata nk’ishishikariza Abanyafurika y’Epfo b’abirabura kwica abazungu b’abahinzi.
Trump ati “Uriya mugabo yavuze ngo ‘Mwice umuhinzi’, aranabyina. Ntekereza ko iyo umuntu ahagarutse, agatangira kuvuga ngo mwice abo mu itsinda runaka, aba akwiye gufungwa byihuse.”
Ramaphosa yasubije ko ibyo Malema yavuze bitari muri politiki ya Leta ya Afurika y’Epfo, ahubwo ko muri iki gihugu habamo amashyaka agizwe n’abantu bake, yahawe n’Itegeko Nshinga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Gicurasi 2025, Ramaphosa yabajijwe niba bishoboka ko abaririmba iyi ndirimbo bajya bafungwa, asubiza ko Afurika y’Epfo ari igihugu cyigenga, kidashobora kugendera ku cyifuzo cy’undi muntu.
Yagize ati “Iyo bigeze ku kibazo cyo gufunga umuntu kubera indirimbo, iki kirebana n’ubwigenge, ntabwo dukwiye guhabwa ibwiriza n’umuntu ngo dufunge. Turi igihugu cyigenga, gitewe ishema n’amategeko yacyo kandi twubaha icyemezo cy’urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ‘Kill the Boer, Kill the Farmer’ ari indirimbo y’ukwibohora kw’abirabura, kandi ko itagamije gukangurira abantu kwica bagenzi babo, nk’uko byemejwe n’urukiko.
Ati “Kill the Boer, Kill the Farmer ni indirimbo yo kwibohora, ntabwo ari ubutumwa busaba ko umuntu yicwa, kandi icyo ni cyo cyemezo urukiko rwacu rwafashe. Dukurikiza Itegeko Nshinga kuko turi Leta irishingiyeho kandi turi igihugu, aho ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ari inkingi y’Itegeko Nshinga.”
Dubul’ibhunu yakozwe mu rurimi rw’Ikizulu. Yasohotse mu myaka ya 1980, ihamagarira abirabura kurwanya politiki ya Apartheid yahaga amahirwe abazungu gusa. Muri Gicurasi 2024, urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ryanzuye ko Malema nta cyaha aba akora iyo ayiririmba.
Indirimbo ’Kill the Boer, Kill the Farmer’ yabaye nk’ikirango cya EFF ya Julius Malema
Ramaphosa yatangaje ko gufunga abaririmba iyi ndirimbo bitashoboka
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *