
José Mujica, wamenyekanye cyane ku isi yose nka “Perezida ucyennye cyane”, yapfuye afite imyaka 89. Uyu munyapolitike w’Umunya-Uruguay, wanabaye inyeshyamba, yayoboye igihugu cye kuva mu 2010 kugeza mu 2015.
José Mujica yari azwi cyane kubera imibereho ye yoroheje no kwanga kwigwizaho umutungo, ibintu byamutandukanyaga n’abandi bategetsi benshi.
Perezida wa Uruguay uriho ubu, Yamandú Orsi, yemeje urupfu rwa Mujica kuri konti ye ya X (yahoze ari Twitter), agira ati: “Urakoze ku byo waduhaye byose no ku rukundo rwawe rwinshi ku baturage bawe.”
Nubwo icyateye urupfu rwe kitatangajwe, Mujica yari amaze igihe arwaye kanseri yo mu muhogo.
José Mujica yamenyekanye ku isi yose kubera uko yabayeho mu gihe yari perezida: yanze kuba mu ngoro y’umukuru w’igihugu, ahubwo akomeza kubana n’umugore we mu rugo ruto rw’icyaro. Yatwaraga imodoka ishaje ya Volkswagen Beetle yo mu 1987, kandi akenshi imyenda ye yari isanzwe. Umushahara we munini yawuhaga ibikorwa by’ubugiraneza.
Ibyo byatumye amahanga amwita “perezida ucyennye cyane ku isi”, ariko we ntiyemera iyo ndangagaciro. Yagize ati: “Abakene nyabo ni abashaka byinshi bitagira iherezo.”
Mu myaka ya 1960, Mujica yari mu itsinda ry’inyeshyamba Tupamaros, ryashakaga impinduka mu gihugu. Yafashwe inshuro enye, arafungwa imyaka irenga 14, ndetse rimwe yarashwe amasasu atandatu. Yigeze gutoroka gereza anyuze mu muyoboro w’ubutaka ari kumwe n’abandi barwanyi 105.
Yagize ati: “Umunsi nafunguwe ni wo wambayeho ibyishimo byinshi kuruta igihe natorwaga kuba Perezida.”
Mujica yagiye ku butegetsi mu 2010 afite imyaka 74. Ku gihe cye, ubukungu bwa Uruguay bwazamutse cyane, ubukene buragabanuka, ndetse yemeje amategeko akomeye nko gukuramo inda, gushyingiranwa kw’ababihuje ibitsina no kugenzura ikoreshwa ry’urumogi.
Nubwo yanenzwe ku mikoreshereze y’umutungo wa leta n’uduce tumwe tw’uburezi tutagenze neza, nta na rimwe yajyanywe mu manza za ruswa cyangwa ngo avugweho kubangamira demokarasi.
Mu kiganiro yahaye BBC mu Ugushyingo 2024, Mujica yagize ati: “Urupfu ntirwirindwa. Rwenda ni nk’umunyu w’ubuzima.” Yari amaze gutangaza ko arwaye kanseri, kandi yakomeje guhangana na yo nta bwoba.
Yaretse politiki mu 2020 ariko akomeza kugira uruhare mu biganiro mpuzamahanga n’ijambo rikomeye mu gihugu cye.
Yamandú Orsi, wamukurikijeho mu murongo wa politiki we, yatowe nka Perezida mu 2024, agaragaza ko umurage wa Mujica ukiri muzima mu buzima bwa politiki n’imyemerere ya rubanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *