skol
fortebet

Perezida wa Ghana yahagaritse Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Yanditswe: Wednesday 23, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama yahagaritse Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Gertrude Torkornoo, ku mwanya w’ubuyobozi ku mpamvu zitaramenyekana.

Sponsored Ad

BBC yanditse ko hahise hatangizwa iperereza ku birego Gertrude Torkornoo ashinjwa birimo n’ibyatumye asabirwa kwirukanwa burundu kuri uyu mwanya.

Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ntabwo byatangajwe ku mugaragaro, kandi Torkornoo ntacyo yari yabivugaho.

Muri Ghana, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga aba afite amahirwe yo kumara ku mwanya we igihe kirekire keretse bibaye ngombwa ko akurwaho bitewe n’impamvu z’ubushobozi buke cyangwa imyitwarire idahwitse.

Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, Godfred Yeboah Dame yabwiye ikinyamakuru BBC ko kuba Torkornoo yahagaritswe ari urucantege ku butabera.

Ati "Ni ukubangamira urwego rw’ubucamanza kurusha izindi nshuro mu mateka y’igihugu, ni igitero gikomeye ku bwigenge bw’ubucamanza mu buryo bwashyizweho n’Itegeko Nshinga."

Mu ntangiriro za 2025, Torkornoo yari agiye kwirukanwa Perezida wariho icyo gihe, Akufo-Addo, ariko ibirego bamuregaga basanga nta shingiro bifite.

Torkornoo azitaba komite y’abantu batanu yisobanure ku birego ashinjwa mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo kumwirukana burundu cyangwa kumurekera ku mwanya we.

Madamu Torkornoo ni umugore wa gatatu mu mateka ya Ghana wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba yarashyizweho mu 2023 na Perezida, Nana Akufo-Addo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa