Perezida wa Guinea-Conakry yasabye RDC n’u Rwanda guhitamo inzira y’amahoro
Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

Mu ruzinduko rw’amasaha 48 i Kinshasa, Perezida wa Guinea-Bissau, Oumaro Sissoco, mu uruzinduko yagiriye i Kinshasa uri uyu wa 29 mata 2025 yashishikarije abakuru b’ibihugu bya DRC n’u Rwanda, guhitamo inzira y’amahoro.
Nyuma y’uruzinduko rwe i Kigali, Umuyobozi wa Bissau-Gineya yabwiye itangazamakuru ko DRC n’u Rwanda, nk’abaturanyi b’Abanyafurika, bitagomba kubaho mu mahano y’intambara, nk’uko bimeze ubu muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Perezida Oumaro Sissoco yashimangiye ko DRC, ukurikije aho iherereye, ifite uruhare runini mu iterambere rya Afurika. Impamvu ifatika, nk’uko abivuga, yo guharanira amahoro ku butaka bwayo no kubaka umubano w’ubufatanye:
Ati: “Congo rero ifite uburambe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Guinea-Bissau ifite amabuye y’agaciro, ariko ntiratangira kuyakoresha, kandi turashaka kugira ubu bunararibonye. Ku rundi ruhande kandi turi bamwe mu bohereza amafi menshi mu mahanga.”
Ku ruhande rwe, Perezida Félix Tshisekedi yongeye gushimangira ubushake bwe bwo kugarura amahoro nyayo kandi arambye muri DRC. Yashimye uruhare rw’umushyitsi (Perezida Oumaro Sissoco) mu gushaka amahoro hagati y’u Rwanda na RDC. Umukuru w’igihugu cya DRC kandi yashimangiye ko ari ngombwa kubahiriza ingamba z’amahoro zigirwamo uruhare n’abafatanyabikorwa ba DRC:
Yakomeje agira ati: “Nzagarura amahoro, ariko amahoro y’ukuri kandi arambye. Durikije ibyo mubona, muri DRC ntihazongera kubaho umutekano muke. Iki nicyo cyifuzo cyanjye n’indahiro yanjye.”
Nk’uko Perezida Félix Tshisekedi abitangaza, ngo umunsi Afurika izaba akarere k’ubucuruzi mu bwisanzure, hazavugwa ukundi uyu mugabane. Yizeye kandi ko Abanyafurika bazikuraho imico imwe n’imwe, nko gutera no guhungabanya umutekano mu bihugu by’ibituranyi.
Yakomeje agira ati: “Aho kubaka inkuta hagati yacu, reka twubake ibiraro bihuza ibihugu byacu, kuko twese duhujwe n’ikibazo kimwe.”
Perezida wa Guinea-Conakry, wasimbuye Lourenco nk’umuhuza mu bibazo bya Congo n’u Rwanda, yerekeje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma yo guca mu Burundi no mu Rwanda aho yabonanye n’abayobozi b’ibi bihugu nabo baganira ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo ndetse no ku mubano hagati y’ibihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *