Perezida wa Maldives yamaze amasaha 15 mu kiganiro n’abanyamakuru
Yanditswe: Thursday 08, May 2025

Perezida w’Ibirwa bya Maldives, Mohamed Muizzu, yashyizeho agahigo ko kuganira n’abanyamakuru amasaha 14 n’iminota 54.
Ibiro bya Perezida Muizzu byasobanuye ko iki kiganiro cyabaye mu gihe uyu Mukuru w’Igihugu yifatanyaga n’abanyamakuru kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe.
Byagize biti “Ikiganiro cyakomeje mu rukerera, agahigo gashya kashyizweho na Perezida, akomeza asubiza ibibazo by’abanyamakuru.”
Perezida Muizzu kandi yakiriye ibibazo abaturage bashyikirije abanyamakuru kugira ngo babimugezeho, kandi abitabiriye bose bagaburiwe.
Biti “Yagaragaje uruhare rukomeye itangazamakuru rigira muri sosiyete, ashimangira umumaro w’itangazamakuru rishingiye ku makuru mpamo kandi ritabogamye.”
Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko yishimiye kuba igihugu cye cyarazamutse imyanya ibiri ku rutonde rw’ibihugu byubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru. Maldives iri ku mwanya wa 104 mu bihugu 180 byakorewe ubushakashatsi.
Mu Ukwakira 2019, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine na we yari yarashyizeho agahigo ko kuganira n’abanyamakuru amasaha 14 yuzuye, gakuragaho aka Alexandre Loukachenko wa Belarus wamaze amasaha arindwi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *