Perezida wa Sena y’u Rwanda yaganiriye na Lourenço ku mutekano wa RDC
Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, na bagenzi be bo mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari, baganiriye na Perezida w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Dr. Kalinda n’abandi bayobozi b’Inteko zishinga amategeko barimo Nelly Mutti wa Zambia, Vital Kamerhe wa RDC, Carolina Cerqueira wa Angola na Amason Kingi wa Kenya, bahuriye i Luanda mu nama yiga ku miyoborere idaheza.
Nyuma y’iyi nama bakiriwe na Perezida wa AU akaba n’uwa Angola, João Lourenço, bamugezaho raporo y’amakuru yakusanyijwe ku bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n’ubugizi bwa nabi buhakorerwa, inagaragaza uburyo byahagarara.
Nk’uko ibiro bya Perezida wa Angola byabisobanuye, Perezida w’ihuriro ry’abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko mu karere, Nelly Mutti, yasobanuye ko iyi raporo igaragaza uburyo bwiza bwatuma ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange gikemuka.
Perezida Lourenço na Mutti bagaragaje ko uruhare rw’ibihugu bya Afurika rukenewe mu gukemura amakimbirane ari hagati ya RDC n’u Rwanda, yavutse nk’ingaruka z’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *