Perezida wa Sénégal yagaragaje ko u Rwanda ari icyitegererezo cye mu ikoranabuhanga
Yanditswe: Tuesday 13, May 2025

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal yatangaje ko u Rwanda ari icyitegererezo cye mu iterambere ry’ibikorwaremezo bishingiye ku ikoranabuhanga, bityo ko igihugu cye n’ibindi byo ku mugabane wa Afurika byose bikwiye kurwigiraho.
Ubu butumwa yabutangiye mu kiganiro ku iterambere ry’ikoranabuhanga kiri mu bice bigize inama nyafurika y’abayobozi bakuru b’ibigo byigenga, Africa CEO Forum, iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire guhera kuri uyu wa 12 Gicurasi 2025.
Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru Jeune Afrique, Marwane Ben Yahmed, yabajije Perezida Faye niba ku Isi hari igihugu afata nk’icyitegererezo mu ikoranabuhanga kuri we cyangwa kuri Sénégal, asubiza ko hanze ya Afurika ari Estonie, mu gihe muri Afurika ari u Rwanda.
Yagize ati “Dufata nk’icyitegererezo igihugu kimwe kitari ku mugabane wa Afurika, ari cyo Estonie. Estonie yageze kuri byinshi mu iterambere ry’urwo rwego. Hari ikindi gihugu cyo muri Afurika cyabaye intangarugero mu kubaka ibikorwaremezo bishingiye ku ikoranabuhanga, icyo ni u Rwanda.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko Estonie n’u Rwanda byashoboye kugera ku byo Sénégal iri kugerageza kugeraho muri iki gihe, agaragaza ko serivisi 98% zo muri Estonie zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagize ati “Icyo dushaka gukora ni uko mu gihe kizaza Afurika idakwiye kubura ibi ngibi. Afurika ikwiye kugera ku rwego ibi bihugu byombi navuze biriho.”
Bigendanye n’uko ikoranabuhanga ari inkingi ya mwamba y’iterambere muri iki gihe, Leta y’u Rwanda yashyizeho imbaraga mu mikoreshereze yaryo mu mu nzego zitandukanye zirimo urw’imari, uburezi, ubuhinzi, ubwikorezi, ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Umunyarwanda udashobora kwisabira serivisi mu nzego za Leta akoresheje urubuga Irembo, azi kwishyura cyangwa kubitsa amafaranga akoresheje uburyo bwa telefone buzwi nka Mobile Money. Ibyo guhamagarana ku murongo wa telefone byo n’abana bato barabizi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 18,785 Frw mu 2024. Mu gihembwe cya gatatu cy’uwo mwaka, ikoranabuhanga ryinjirije u Rwanda miliyari 67 Frw. Leta ifite intego yo kuzamura uruhare rw’ikoranabuhanga mu musaruro mbumbe, rukagera kuri 35% mu 2030.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *