Perezida Zelensky yavuze ko u Burusiya nta gahunda yo guhagarika intambara bufite
Yanditswe: Friday 16, May 2025

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko u Burusiya budafite ubushake bwo kuganira ku mahoro, nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin yanze kwitabira ibiganiro by’amahoro byabereye i Ankara muri Turukiya.
Zelenskyy yavuze ko kohereza intumwa zitari no mu bayobozi bakuru, zirimo Vladimir Medinsky wahoze ari Minisitiri w’Umuco, bigaragaza ko Kremlin idafite ubushake bwo guhagarika intambara.
Perezida wa Ukraine yifuzaga guhura na Putin mu biganiro byihariye, ariko Putin ku munota wa nyuma byaje kwemezwa ko atazitabira.
Nubwo Vladimir Medinsky wari uhagarariye u Burusiya yavuze ko intumwa z’u Burusiya ziteguye kuganira ku mahoro, Zelenskyy yagaragaje impungenge ku bushobozi bw’izo ntumwa bwo gufata ibyemezo bifatika, avuga ko Putin ari we ufata ibyemezo byose mu gihugu cye.
Zelenskyy yasabye ko ibihugu by’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse n’Isi muri rusange ko byakomeza gushyira igitutu ku Burusiya binyuze mu bihano bikomeye, niba nta ntambwe igaragara itewe muri ibi biganiro.
Ibiganiro by’i Istanbul byakurikiwe n’igitutu cy’abayobozi b’ibihugu by’i Burayi n’abandi bakorana na Ukraine, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Estonia, Margus Tsahkna, wavuze ko kohereza intumwa ziri ku rwego rwo hasi ari "nk’igitutsi" ku biganiro by’amahoro, agaragaza ko Putin nta gahunda afite muri ibi biganiro.
Nubwo ibiganiro byatangiye, haracyari impungenge ku bushake bw’u Burusiya bwo kugera ku mahoro arambye, cyane cyane kubera ko Putin yanze kwitabira ibiganiro, ndetse n’ibikorwa bya gisirikare bikomeje ku butaka bwa Ukraine.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *