Peru: Abantu 20 bahiriye muri bisi yafashwe n’inkongi iri kugenda
Yanditswe: Monday 01, Apr 2019
Mu gihugu cya Peru habaye impanuka ikomeye ya Bisi yahiye iri kugenda bituma abantu bagera kuri 20 bashya barapfa.
Ku munsi w’ejo Taliki ya 31 Werurwe 2019,nibwo iyi bisi yahiriye mu mujyi wa Lima mu gihugu cya Peru,abantu 20 bahita bahasiga ubuzima abandi bjyanwa kwa muganga igitaraganya.
Ahagana saa moya n’igice z’ijoro mu gihugu cya Peru,nibwo iyi bisi yafashwe n’inkongi irashya,abantu bari bayirimo bagerageza gusohoka,birangira abagera kuri 20 bahasize ubuzima.
Inzego zishinzwe umutekano zavuze ko abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro bagerageje gutabara no kuzimya abahiriye muri iyi bisi ariko birangira abagera kuri 20 bahasize ubuzima.
Iyi niyo nkongi y’umuriro mbi cyane ihitanye ubuzima bw’abagenzi bo mu muri bisi mu gihugu cya Peru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *