Prof. Bossuyt wayoboye Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bubiligi yanenze politiki yabwo ku Rwanda
Yanditswe: Monday 24, Mar 2025

Prof. Marc Bossuyt wayoboye Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bubiligi akaba n’umwarimu w’amategeko mpuzamahanga muri Kaminuza ya Antwerp, yanenze uko Guverinoma y’igihugu cyabo ikomeje kwitwara ku Rwanda.
U Rwanda ruherutse gucana umubano n’u Bubiligi nyuma y’imyaka ibiri bwanze Ambasaderi warwo, rusobanura ko iki gihugu cy’i Burayi gikomeje umugambi wo kuruhungabanya, binyuze mu kurusabira ibihano.
Iyo u Bubiligi busabira u Rwanda ibihano, burushinja kugira ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Ibi birego rwarabihakanye, rugaragaza ko nta shingiro bifite.
Mu nyandiko yasohowe n’ikinyamakuru La Libre, Prof. Bossuyt yatangaje ko nk’igihugu cyakolonije ibi bihugu byombi kandi cyatandukanyije Abanyarwanda, cyakabaye gifata inshingano yo kubihuza.
Ati “Nk’igihugu cyakolonije ibi bihugu byo hakurya y’inyanja, u Bubiligi bwakabaye bufata inshingano y’ubuhuza mu gihe bifitanye amakimbirane. Ibi ni ukuri hashingiwe ku mpamvu y’aya makimbirane yatangiye mu kinyejana cya 19, ubwo, bitangijwe n’Umwami Leopold II w’Ababiligi, Abanyarwanda bagabanyijwe ibihugu bibiri.”
Prof. Bossuyt yashimangiye ko u Bubiligi bwitandukanyije n’inshingano y’ubuhuza, bubogamira kuri RDC, “ndetse bunashyira igitutu ku muryango w’Ubumwe w’Uburayi kugira ngo ufatire u Rwanda ibihano.”
Yagaragaje ko Leta ya RDC itigeze ifatirwa ibihano kandi hari impamvu zihagije zatuma ibifatirwa, zirimo: imyitwarire mibi y’ingabo z’iki gihugu muri Kivu, imvugo z’urwango zibasira Abatutsi, umugambi wo guhungabanya u Rwanda, ubufatanye n’umutwe wa FDLR, ubufatanye n’abacancuro b’Abanyaburayi no kutubahiriza amasezerano y’amahoro.
Mu masezerano avuga ko Leta ya RDC itubahirije, harimo ayo yagiranye n’umutwe witwaje intwaro wa CNDP tariki ya 23 Werurwe 2009 n’ayo yagiranye n’uwa M23, yose yari yitezweho gufasha uburasirazuba bw’iki gihugu kugira amahoro arambye.
Prof. Bossuyt yagaragaje ko impamvu Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi byemeye gucyura ingabo zari mu butumwa bwa SADC, ari uko byabonye ko ibiganiro bya politiki ari byo byahagarika intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, bukabona amahoro.
Yashimangiye ko bigizwemo uruhare n’u Bubiligi, EU yitambitse ibiganiro by’amahoro byari guhuriza Leta ya RDC n’abayobozi ba AFC/M23 i Luanda kuva tariki ya 18 Werurwe, kuko iri huriro ryafashe icyemezo cyo kutabyitabira nyuma y’ibihano uyu muryango wafatiye abayobozi baryo.
Yasobanuye ko mu gihe cy’Umwami Leopold II, Ababiligi ari bo bazanye politiki yo kwandika amoko mu ndangamuntu z’Abanyarwanda, bagira uruhare ruziguye mu bwicanyi bwabaye mu 1959; bwatumye benshi bahungira mu bihugu by’abaturanyi.
Prof. Bossuyt yibukije u Bubiligi butigeze burwanya politiki y’ivangura ya Grégoire Kayibanda na Juvénal Habyarimana bayoboye u Rwanda, kandi ko igihugu cyabo cyagize uruhare rukomeye mu cyemezo cy’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano cyo gucyura ingabo zawo mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Guy Verhofstadt, tariki ya 7 Mata 2000 yemeje ko igihugu cyabo cyanze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi cyari kibifitiye ubushobozi, aboneraho gusaba imbabazi.
Prof. Bossuyt yagaragaje ko bitewe n’uko u Bubiligi bwanze kumva ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda muri RDC bamaze imyaka myinshi batotezwa, Abanyarwanda batagiha agaciro imbabazi Verhofstadt yabasabye mu myaka hafi 20 ishize.
Yasobanuye ko abarwanyi ba M23 ari Abanye-Congo bahejwe, bakorerwa ivangura kuva RDC yabona ubwigenge, bityo ko kuba bagenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bidakwiye kubonwa nk’ikibazo.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ibihano bidashobora gukemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC. Prof. Bossuyt yabishimangiye, asaba u Bubiligi gushyigikira ko Leta ya RDC igirana na M23 ibiganiro by’amahoro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *