Putin yatanze igitekerezo cyo gutangira ibiganiro bitaziguye na Ukraine
Yanditswe: Sunday 11, May 2025

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatanze igitekerezo cyo gutangira ibiganiro bitaziguye na Ukraine.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Putin yavuze ko ibiganiro bigomba kuba bigamije kugera ku mahoro arambye no gukuraho intandaro y’intambara.
Putin ati: “Turasaba abayobozi ba Kyiv gusubukura imishyikirano ndetse ku wa Kane [itariki 15 Gicurasi] i Istanbul.”
Nk’uko bitangazwa na Deutsche Welle, yakomeje avuga ati: “Abashaka amahoro rwose ntibashobora kurwanya [icyifuzo]”.
Perezida w’u Burusiya yongeyeho ko azavugana na Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan.
Kimwe mu bintu by’ingenzi Putin yakomeje kurwanya byanatumye ashoza iyi ntambara imaze imyaka 3, ni ukuba NATO ishaka kwagukira mu marembo y’u Burusiya ireshya Ukraine ngo iyinjiremo, aho avuga ko iki gihugu kisubiyeho ibibazo byarangira ariko mugenzi we, Zelenskyy, yanze kuva ku izima.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *