Putin yishimiye uburyo ubukungu bw’u Burusiya bukomeje kwihagararaho
Yanditswe: Tuesday 27, May 2025

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagaragaje ko ubukungu bw’igihugu cye bwakomeje kwihagararaho mu myaka ibiri ishize nubwo bwanyuze mu bibazo bikomeye, birimo ibihano karundura bwafatiwe n’ibihugu by’i Burayi na Amerika.
Ubu bukungu bwazamutse ku kigero cya 4.1% mu 2023, bwongera kuzamuka ku kigero cya 4.3% mu 2024.
Putin yavuze ko igishimishije kurushaho ari uko ubukungu bw’u Burusiya ari ubwa kane ku Isi, ugereranyije umusaruro uboneka mu gihugu n’ubushobozi bw’abaturage bwo guhaha (PPP), aho buza inyuma y’u Bushinwa, Amerika n’u Buhinde.
Ati "Iyo ni imibare ifatika. Ubukungu bw’u Burusiya ni ubwa kane ku Isi muri PPP kandi ibi ni umusaruro w’imbaraga zanyu nk’abashoramari."
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko igihugu cye kizakomeza gushyiraho ingamba zigamije kugifasha guhangana n’ihindagurika ry’imiterere y’ubukungu ku Isi, kandi kikazakomeza guhangana n’ibihano by’ubukungu cyafatiwe n’ibihugu by’amahanga.
Putin yishimiye uburyo ubukungu bw’u Burusiya bukomeje kwihagararaho
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *