RDC: Nicolas Kazadi wari Minisitiri w’Imari yatawe muri yombi
Yanditswe: Friday 09, May 2025

Uwahoze ari Minisitiri w’imari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Nicolas Kazadi, yaraye afatiwe mu mujyi wa Mbuji-Mayi, umurwa mukuru w’intara ya Kasai Oriental. Icyo gikorwa cyakozwe mu ibanga rikomeye, ariko nk’uko amakuru aturuka aho ndetse n’amashusho yihariye, ifatwa ryakozwe mu buryo burimo guhutaza gukabije.
Abatangabuhamya bari aho bavuga ko Kazadi yafatiwe iwe n’abapolisi bambaye imyenda ya gisivili. Nyuma gato, indege idasanzwe, yoherejwe byihutirwa n’abayobozi, yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bipemba, itwaye uwahoze ari minisitiri, yerekeza i Kinshasa.
Dukurikije amakuru agera kuri mediacongo.net, iri fatwa rishobora kuba rifitanye isano rya bugufi n’ibintu Nicolas Kazadi aherutse gutangaza mu bitangazamakuru, byafashwe nkaho ari bibi ku bantu bamwe bari ku butegetsi.
Amakuru aturuka mu begereye iyi dosiye ndetse avuga uruhare rw’inzego z’umutekano zo mu rwego rwo hejuru mu gihugu mu ifatwa rye. Guceceka kwabayobozi b’igihugu kugeza ubu kandi enabyo biragaragaza uburemere bw’iyi dosiye. Nta tangazo ryashyizwe ahagaragara na guverinoma cyangwa inzego z’ubutabera.
Ifatwa rya Nicolas Kazadi, umunyapolitiki ukomeye kandi wubashywe muri bagenzi be, rishobora kubyutsa amakimbirane yari amaze kugaragara muri politiki ya Congo, mu gihe habura amezi make mbere y’ibiganiro hagati y’abanyagihugu.
Biravugwa ko haba mu gihugu ndetse no hanze bari gukurikiranira hafi iyi dosiye, yazamuye ibibazo byinshi bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’ibanze n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Kazadi usanzwe ari umuyoboke w’ishyaka UDPS rya Tshisekedi, yagizwe Minisitiri w’imari ku itariki ya 12 Mata 2021 atangira imirimo ku itariki ya 28 Mata 2021.
Muri Mata 2024, Nicolas Kazadi yabujijwe kuva ku butaka bwa Congo abisabwe n’umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’iremezo. Uyu mushinjacyaha yari arimo arakora iperereza ku kunyereza umutungo wa Leta na ruswa mu gutanga no gushyira mu bikorwa amasezerano yo kubaka iriba ryari kujya rikurwamo amazi meza ikuzimu.
Muri Kamena 2024, Inteko ishinga amategeko yemeye gufungura iperereza kuri Nicolas Kazadi. Ku itariki ya 9 Ukwakira 2024, Kazadi yahanaguweho icyaha n’ubutabera ku makosa yose, none yongeye gutabwa muri yombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *