Rubavu: Ibifite agaciro k’asaga miliyoni 35 Frw byakongokeye mu nzu yahiye
Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026
Nyuma y’uko inyubako y’ubucuruzi ya Ntawangwanabose Théogène iri mu Mudugudu wa Irakiza, Akagari ka Bugoyi, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu ahazwi nka Labamba ifatiwe n’inkongi y’umuriro ku wa 16 Gashyantare 2026, n’ibicuruzwa byarimo byose, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi muri ako Karere buvuga ko ibyangiritse byose bibarirwa mu gaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga 35 000 000.
Muri ibyo harimo imyenda n’inkweto by’arenga 12 000 000 arimo arenga 6 000 000 y’ibyacuruzwaga n’abahoze ari abazunguzayi bishyize hamwe bakabuvamo, bakahacururiza.
Hari kandi iby’agaciro k’arenga 2 500 000 by’uwitwa Ntakirutimana Jean de Dieu wahacururizaga resitora iciriritse, iby’agaciro ka hafi 1 500 000 bya Harelimana Pascal na we wakoreragamo resitora icirirtse, iby’agaciro k’arenga 2 000 000 bya Ntibirirwa François wari ufitemo ububiko bw’ibikoresho by’akabari, n’ibindi bicuruzwa.
Aba bose uko bahakoreraga, n’inyubako ubwayo, nta bwishingizi bagiraga, ibintu bavuga ko byabateye igihombo batazibagirwa.
Nizeyimana Eric wacururizagamo imyenda, uvuga ko yahahombeye iby’arenga 2 000 000, avuga ko bayijyamo iby’ubwishingizi batabyitayeho, kuko n’ibyo byago byaje batabyiteze.
Ati: “Ntitwigeze dutekereza ku bwishingizi, bwaba ubw’inyubako ubwayo, bwanaba ubw’ibicuruzwa byacu. Ntitwitegaga iki cyago. Dusigaye iheruheru, ntaho tuzabaza kuko nyine nta bwishingizi, ariko jye byansigiye isomo rikomeye cyane ryo kutazongera guhirahira nkorera mu nyubako itabufite cyangwa ngo nshuruze ibyo ntishingiye ngize amahirwe nkongera gukora.’’
Avuga ko, akurikije abo baganira, mu nyubako zose z’ubucuruzi ziri muri uyu mujyi, izifite ubwishingizi ari mbarwa.
Ati: “Ndabagira inama yo kwemera bagahendwa n’inyubako bakoreramo ariko bagakorera mu zifite ubwishingizi kuko twe isomo turaribonye. Sinakongera kurangara ntyo ngize amahirwe nkongera kubona igishoro ngakora.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prospère, avuga ko, nk’ubuyobozi batunguwe no kubona inyubako nk’iriya, irimo umutungo ungana kuriya itagira ubwishingizi n’ibikorerwamo bitishingiwe.
Yagize ati: “Kuba iriya nyubako itaragiraga ubwishingizi ni ikibazo gikomeye cyane. Twese twaratunguwe ariko biduha amakuru yo kureba n’abandi uko bahagaze,ubu ni byo tugiye gukurikizaho.’’
Yongeyeho ati: “Twanabitangiye, kumenya inyubako zitabugira. Nitumara kuzimenya neza tuzahamagara ba nyirazo tuganire, tubigishe, tubahe amakuru y’uko ubwishingizi buboneka, tunabahuze n’abacuruza ubwo bwishingizi kugira ngo bafate ibyemezo babanje kugira amakuru.”
Ikindi yagarutseho ni uko bagiye gukangurira ba nyinzu n’abazikoreramo kujya mu bwishingizi.
Ati: “Ntitwari tuzi uko imibare ihagaze. Ntitwabikurikiranaga kubera guhindagurika kw’inyubako n’abazikoreramo, harimo izivugururwa, inshya zizamurwa n’ibindi. Kubimenya biradusaba kubanza guhuza amakuru. Ni byo twatangiye.”
Avuga ko impamvu ubwishingizi ari ngombwa ari uko ari ho honyine haba hatanga icyizere cy’uko ukora atazasubira inyuma, cyane cyane ko muri ibi bihe, byaba n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, n’umuntu ubwe aba agomba kuba yishingiwe kugira ngo yizere ubuzima bwiza.
Ati: “Gufata umutungo wawe wose ukawushyira mu manegeka ni ukutareba kure, kuko nta n’uwatinyuka kwinjira mu modoka idafite ubwishingizi ngo agire aho ajya.’’
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *