skol
fortebet

Rusizi: Kugurisha ubutaka ku kirwa cya Gihaya byahagaritswe by’agateganyo

Yanditswe: Tuesday 10, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa byo kugurisha ubutaka bwo ku kirwa cya Gihaya nyuma y’aho abaturage bagaragaje ko umushoramari uri kubagurira abaha intica ntikize badashobora kubonamo ubutaka ahandi.

Sponsored Ad

Ikirwa cya Gihaya ni kimwe mu birwa byo mu Karere ka Rusizi bituyeho abaturage. Bitewe n’uko iki kirwa cyo mu murenge wa Gihundwe cyabengutswe n’umushoramari ushaka kuhashyira hoteli, hari abaturage bavuganye amafaranga bemera kwishyurwa, abandi barabyanga.

Iki kibazo ni kimwe mu byo abaturage bagejeje ku Itsinda ry’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, rigizwe na Prof Niyomugabo Cyprien na Kanziza Epiphanie.

Ni muri gahunda abasenateri barimo yo gusura abatuye ku birwa mu rwego rwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu guteza imbere imibereho y’abaturage.

Kadahera Denis yavuze ko we yagiye gushaka uwo mushoramari ngo amugurire yimuke ku kirwa ajye ahamaze kugera ibikorwaremezo, umushoramari amuha ibihumbi 600Frw ku bibanza bibiri.

Ati “Ntabwo nayakiriye ahubwo nagiye gushaka ubutaka ahandi ngo ndebe ko nabona ikibanza cy’ibihumbi 600Frw”.

Nsekanabo ufite ubutaka buri ku buso bwa metero kare 927 yavuze ko ubwo butaka umushoramari yabugeretse miliyoni 3,5Frw.

Ati “Aya mafaranga ni make cyane kuko iyo ugiye ahandi usanga ikibanza kimwe kigura miliyoni 3Frw none umushoramari ari kuziduha ku bibanza bibiri”

Mugarura Bosco ufite ubutaka bwa hegitari 2316 yavuze ko umushoramari yamugeretse miliyoni 5Frw kandi ikibanza kigura miliyoni 10Frw ari kimwe.

Mukashema Laurence, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore yavuze ko Gihaya ibarizwa mu Murenge wa Gihundwe, ufatwa nk’umurenge w’umujyi bityo ko n’ubutaka bwaho bukwiye guhabwa agaciro k’ubutaka bw’ubukerarugendo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukakalisa Francine yavuze ko abaturage bavuga ko bahabwa intica ntikize atari ubwa mbere bacyumvise kuko ngo bari baherutse kubasura bamwe bakavuga ko ahagije abandi bakavuga ko adahagije.

Ati “Uyu munsi rero niba ari uko bari babonye amasura mashya, igice kivuga ko amafaranga bahabwa adahagije cyabaye kinini kurushaho ari byo byatumye dufata umwanzuro w’uko baba baretse tukabanza tukaganira n’umushoramari”.

Meya Mukakalisa yahamije ko “Ubusanzwe uyu mushoramari yumvikana n’abaturage, ubuyobozi bugiye kureba igiciro giteganywa n’igenagaciro ry’ubutaka bugereranye n’amafaranga umushoramari yahaga abaturage bumvikanye barebe aho umuturage afite inyungu.”

Senateri Prof Niyomugabo Cyprien yavuze ko nibamara kwakira ibi bibazo bibangamiye imibereho y’abatuye ku birwa bazakora raporo bakayishyikiriza Komisiyo y’Imibereho n’Uburenganzira bwa muntu imyanzuro ivuyemo igashyikirizwa Guverinoma.

Ikirwa cya Gihaya gituwe n’abaturage 1256 bari mu ngo 184 ziri ku buso bwa hegitari 120, mu midugudu ya Kinyaga Budorozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa