Ruti Joel yasabye urubyiruko kwima amatwi ababyeyi bamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Yanditswe: Friday 11, Apr 2025

Umuhanzi Ruti Joel yageneye urubyiruko ubutumwa bwo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bakima amatwi ababyeyi bayibatoza, kugira ngo bubake Umunyarwanda udafite umwanda mu bitekerezo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mata 2025, yavuze ko ubutumwa bwe yumva yabugenera urubyiruko.
Yanditse ati: “Kuri iyi nshuro ya 31 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa ntanga ni ku rubyiruko: Mwirinde ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaturuka hose, ntimurangare cyangwa ngo hagire ubashuka haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu rugo.”
Akomeza agira ati: “Ababyeyi bamunzwe n’ingebitekerezo ya Jenoside mubime amatwi rwose kugira ngo twubake Umunyarwanda udafite umwanda mu bitekerezo, u Rwanda twifuza.”
Uyu muhanzi avuze ibi mu gihe amaze iminsi afatanyije na Gihoza Credo Santo gusubiramo Indirimbo ‘Ese mbaze nde’ ya Nyiranyamibwa Suzana, kuko yayishyize ku rubuga rwe rwa YouTube tariki 9 Mata 2025.
Ni indirimbo isoza ihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ishimangira gahunda y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubudaheranwa.
Aho igira iti: “Abacu Imana irabafite, twirinde kwiheba ni bibi turwanye urwango dutsinde ishavu.”
Ruti avuga ko asubiramo iyi ndirimbo yifuzaga kwifashisha amagambo ayikubiyemo akomeza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babuze ababo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *