skol
fortebet

Rwamagana: Hibutswe abana n’abagore barenga 1080 biciwe i Sovu

Yanditswe: Monday 21, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yanenze Interahamwe zishe abagore n’abana, zikabicana ubugome bukabije burimo no kubanza kubafata kungufu, asaba abakiri bato kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yatuma babana mu macakubiri.

Sponsored Ad

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mata 2025 ubwo yifatanyaga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko i Sovu mu Murenge wa Kigabiro, ahiciwe umubare munini w’abagore n’abana.

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Sovu ruruhukiyemo imibiri 706 y’Abatutsi bahiciwe barimo abana 385 abagore 239 n’abagabo 82 bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko kuri iri shuri rya Sovu hari hahungiye abagore n’abana nyuma y’aho abagabo n’abasore bari bamaze kwicwa ku ikubitiro.

Yavuze ko Sovu yahoze iri muri Komine Rutonde aho yayoborwaga na Burugumesitiri Bizimana wagiye uyobora ibitero byinshi byo kwica Abatutsi.

Ati “Abayobozi bariho icyo gihe bagiye inama ko abana n’abagore babahuriza hamwe ku ishuri ribanza rya Sovu kugira ngo bahabarindire ariko kwari ukugira ngo babatandukanye n’abagabo, bajye babafata kungufu babasambanye ndetse bizanaborohere kubica.’’

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko tariki ya 15 Mata Interahamwe zafungiranye abo bagore n’abana iminsi ibiri ubundi babateramo grenade n’imyotsi y’urusenda.

Yavuze ko abakobwa bari bakiri bato n’abagore bamwe na bamwe bagiye babakuramo bakabasambanya barangiza bakabasubiza mu mashuri.

Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigarura ubuzima mu Rwanda.

Uwimana Assumpta watanze ubuhamya nyuma y’uko arokokeye muri Sovu, yavuze ko abagore biciwe i Sovu bicanwe agahinda kuko abenshi babanje gufatwa ku ngufu imbere y’abana babo.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dativa, yavuze ko hari ababonye ubu bwicanyi batari babasha gutanga amakuru cyangwa ngo banasabe imbabazi, asaba ko hagira igikorwa imibiri myinshi itari yaboneka ikaboneka kuko byafasha bene yo kuruhuka.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko umwihariko wo kwibuka abagore n’abana bituma hatekerezwa ubugome bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, hakanaharanirwa ko itazongera ukundi.

Ati “Kwibuka rero abagore n’abana bidufasha gutanga ubutumwa bwihariye ku bakiri bato bagasobanurirwa amateka yaranze Igihugu cyacu, bakumva neza kandi bagatozwa kubaha ikiremwamuntu icyo aricyo cyose nta vangura iryo riryo ryose. Bidufasha gutoza urubyiruko guharanira indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda.’’

Minisitiri Uwimana yasabye abakiri bato kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ugereranyije n’indi myaka kuri ubu iri kwiyongera cyane. Yasabye ababyeyi n’abarezi kandi kumenya ko ibyo bakora baba bigisha abana babo, abasaba kubaraga inyigisho nziza.

Ati “Rubyiruko ndabasaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ayo ariyo yose, mwirinde amatwi y’abantu bakuru bakiboshywe bakivuga amateka agoretse ariko cyane cyane abavuga inzangano zirimo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenosisde, muharanire kubaka ubumwe yo nkingi yo kubaho n’iterambere ry’Igihugu cyacu.’’

Akarere la Rwamagana kabarizwamo inzibutso 11 zishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 84. Uyu munsi hashyinguwe mu cyubahiro umubiri umwe wabonetse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa