skol
fortebet

Rwanda: Abayisilamu bahawe amabwiriza mashya kubifuza gutanga igitambo cya 2022

Yanditswe: Friday 08, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwategetse abayisilamu bose bifuza gutanga igitambo ko bagomba kubanza gupimisha itungo mbere yo kuribaga, kandi bakabagira iryo tungo ahantu hazwi n’inzego za Leta zibishinzwe mu rwo kwizihiza umunsi wahariwe igitambo cy’umwaka wa 2022.

Sponsored Ad

Ni itangazo ryasohotse kuri uyu wa kane taliki ya 7 Nyakanga 2022 aho bageze bati" “Bitewe n’uburwayi bukomeye bwateye mu matungo muri iki gihe, buri muyisilamu wifuza kubaga itungo ry’igitambo, agomba kuribagira mu ibagiro rizwi kandi ryemewe n’inzego za Leta zibishinzwe, kugira ngo babanze baripime, bemeze niba ari rizima, nta ngaruka ryagira ku muntu.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko bitemewe kubagira itungo mu rugo kandi ko uzabirengaho azabihanirwa.

Ni mu gihe umuryango w’abafatanyabikorwa ba RMC(NGO) bifuza gufatanya na yo, basabwe kubanza guhabwa uburenganzira, hagendewe ku masezerano bafitanye.

Ikindi ni uko nta muntu ku giti cye cyangwa itsinda runaka wemerewe gukusanya inkunga mu Bayisilamu bazita izo kuzakoresha mu gutanga igitambo bityo ko uzabifatirwamo azabihanirwa.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga abayisilamu baba abo mu Rwanda no ku Isi yose bazizihiza umunsi Mukuru w’Igitambo Eid Al Adha.

Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo, MIFOTRA, yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nyakanga, 2022, ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa