Santarafurika: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bambitswe imidali y’ishimwe
Yanditswe: Saturday 26, Apr 2025

Umuryango w’Abibumbye wambitse imidali y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika buzwi ku izina rya MINUSCA yo kubashimira ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi, ku wa Gatanu tariki ya 25 Mata.
Mu bambitswe imidali harimo abo mu matsinda abiri; RWAFPU-1 na RWAPSU, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140, n’abapolisi b’u Rwanda 33 badakorera mu matsinda (IPOs).
Ni mu muhango wabereye mu murwa mukuru Bangui, mu kigo gikambitsemo itsinda RWAFPU-1, wayobowe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG), Madamu Valentine Rugwabiza, ari na we wari umushyitsi mukuru.
Mu bandi bitabiriye uwo muhango, hari Ambasaderi w’u Rwanda muri Santrafurika, Olivier Kayumba, abayobozi muri Guverinoma y’icyo gihugu, abahagarariye ingabo na Polisi zo muri Santrafurika n’izo mu bindi bihugu bari mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye n’abaturage batuye mu Mujyi wa Bangui.
Madamu Rugwabiza yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa ku kazi k’indashyikirwa bakoze n’umusanzu ugaragara batanze mu guharanira amahoro n’umutekano w’abaturage ba Santrafurika.
Yagize ati: “Mwagaragaje kudatezuka mu kuzuza inshingano murangwa n’ikinyabupfura, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga mu kazi.”
Yakomeje agira ati: “Iyi midali mwambitswe uyu munsi ni iyo kubashimira no kuzirikana ubwitange bwabaranze kuva mwagera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, mu gihe cy’umwaka.”
Yashimangiye ko ibikorwa bakoze mu gucungira abaturage umutekano, kurinda no guherekeza abayobozi bakuru no gukora amarondo y’amanywa n’ijoro ku bw’umutekano w’abatuye Umujyi wa Bangui ari umusanzu udashidikanywaho ku ituze n’umutekano by’abaturage.
Madamu Rugwabiza kandi yabashimiye ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bakoze birimo umuganda no guha amazi meza abaturage batishoboye bugarijwe n’ikibazo cyo kubura amazi, bifatwa nk’iby’ingenzi mu kubaka icyizere n’ubufatanye n’abaturage bashinzwe kurindira umutekano.
U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika, arimo; RWAFPU-1 na RWAPSU, akorera mu Murwa mukuru Bangui, bari mu bambitswe imidali ku wa Gatanu tariki 25 Mata 2025.
Andi abiri ni RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu majyaruguru y’igihugu, mu bilometero 300 uturutse mu murwa mukuru Bangui, n’itsinda RWAFPU-3 rikorera mu mujyi wa Bangassou mu bilometero bisaga 720 uturutse mu Mujyi wa Bangui werekeza mu majyepfo y’Iburasirazuba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *