skol
fortebet

Shaddy Boo yasubije Mutesi Scovia ku magambo yamuvugaho

Yanditswe: Wednesday 07, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kimenyabose ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umubyeyi w’abana babiri, Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo, yatangaje ko atishimiye amagambo yatangajwe n’umunyamakuru Mutesi Scovia amuvugaho mu kiganiro cyanyuze kuri shene imwe ya YouTube.

Sponsored Ad

Mu kiganiro cy’iyo shene, Mutesi Scovia yahawe ifoto ya Shaddy Boo maze asabwa kumuvugaho ibintu bitatu amuziho. Mu buryo butavuzweho rumwe, Scovia yabanje kwitiranya Shaddy Boo n’undi witwa Aliah Cool, ariko nyuma uwamubazaga amubwira uwo ari we, maze avuga ko hari imico atamukundira, ndetse anavuga ko atamushyigikira mu buryo yitwara n’imvugo akoresha.

Yagize ati: “Uyu ni Shaddy Boo, ntabwo muzi neza ariko namwumviseho inkuru ebyiri. Icya mbere ni victim, icya kabiri ajyanye n’ibigezweho. Gusa hari ibyo avuga ntakunda, hari n’uburyo agaragaramo ntakunda. Ntanashishikariza uwari we wese kubikora. Gusa we yabihisemo, ingaruka azakira wenyine, ndetse n’ibyiza abyakira wenyine.”

Aya magambo ntiyakiriwe neza na Shaddy Boo, wahise agira icyo abivugaho mu kiganiro yagiranye n’abafana be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Si uko byambabaje, ariko ni gute umuntu uvuga ko atakuzi, akavuga ko uri ‘victim’, kandi akagushyira hasi? Namwubahaga, ariko hari aho umuntu akwiye gutekereza mbere yo gutanga ibitekerezo bisa n’ibisebya mugenzi we. Ibyo yavuzemo hari uburyo yabivugamo cyangwa akabigumana akazabimbwira twenyine.”

Shaddy Boo yakomeje asaba abantu, by’umwihariko ab’igitsina gore, kujya bita ku buryo bavuga no ku ruhare bagira mu kubaka cyangwa gusenya isura y’abandi, cyane cyane mu ruhame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa