Sudani: RSF yagabye ibitero hafi y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu
Yanditswe: Tuesday 06, May 2025

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025, umutwe w’ingabo zidasanzwe, (RSF) wagabye ibitero bikomeye hafi y’Ibiro bya Perezida, Abdel Fattah al-Burhan mu mujyi wa Port Sudan, usanzwe ugenzurwa n’ingabo z’iguhugu (SAF).
Ibyo bitero bya RSF byibasiye ibibuga by’indege, ububiko bw’ibicanwa, byanateje inkongi ikomeye mu mujyi.
RSF ntiragira icyo itangaza ku byo ishinjwa ariko SAF n’abatangabuhamya bayishinje iby’icyo gitero n’ibindi bimaze iminsi bigabwa.
BBC yatangaje ko nubwo uwo mutwe ukomeje kugaba ibitero ahatandukanye ariko n’Ingabo z’igihugu nazo zikomeje kugaba ibitero by’indege mu bice bya Darfur.
Kuva tariki ya 03 Gicurasi 2025, RSF yatangiye kugaba ibitero bya drone muri Port Sudan, aho byibasiye ikibuga cy’indege cya Osman Digna, ububiko bw’ibicuruzwa, n’ibindi bikorwa by’abasivili ndetse no mu minsi yakurikiye yabigabye ahatandukanye nka Kassala n’ahandi.
Ingabo za Leta zongeye kwigarurira umujyi wa Khartoum ziwukuye mu maboko ya RSF muri Werurwe 2025, ariko uwo mutwe uracyari mu bice by’u Burengerazuba bwa Sudani, cyane cyane mu Ntara ya Darfur.
RSF yashyizeho Guverinoma yayo yise “Guverinoma y’Amahoro n’Ubumwe” iyobowe na Mohamed Hamdan Dagalo mu gihe imirwano yatumye benshi bava mu byabo.
Abantu barenga miliyoni 12 barahunze, abarenga miliyoni 25 bakomeje guhura n’ibibazo by’inzara ikomeye harimo abana n’abagore batwite kandi abenshi bari mu mirire mibi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *