Tanzania: Umujyi wa Arusha uri gutegurirwa guhangana na Kigali
Yanditswe: Tuesday 06, May 2025

Umujyi wa Arusha wasabwe gukoresha amahirwe y’aho uherereye n’ubutaka butarabyazwa umusaruro kugira ngo uhatanire isoko rinini ry’ubukerarugendo bushingiye ku nama n’amahuriro, nk’uko bikorwa i Kigali mu Rwanda.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’ubufatanye bwa Leta n’abikorera (PPPC), Bwana David Kafulila, wavuze ko ubuso bunini Arusha ifite bungana n’ibilometero kare 37,000 ugereranyije na 26,338 by’u Rwanda, bishobora kuyihesha aya mahirwe.
Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama nkuru y’ishoramari mu gihugu, Bwana Kafulila yasabye ko hashyirwa imbaraga mu ishoramari ku bikorwaremezo bigamije guteza imbere ibijyanye no kwakira inama, amarushanwa, imurikagurisha n’andi mahuriro.
Umujyi wa Arusha usanzwe umenyerewe ku bijyanye no kwakira ibikorwa n’inama zimwe mu bya dipolomasi, ndetse ukaba ari wo irimo n’icyicaro gikuru y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Arusha kandi niho hahoze urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.
Uyu mujyi mu bukerarugendo busanzwe, ufatwa nk’amarembo magari y’umusozi muremure muri Afurika, wa Kilimanjaro, Parike nkuru y’igihugu ya Serengeti, ikiyaga cya Manyara ndetse n’ibindi bice by’ubukerarugendo mu majyaruguru ya Tanzania.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *