skol
fortebet

The Ben, Kevin Kade na Chriss Eazy bashyize umucyo ku byavugwaga ko bashishuye Makanyaga

Yanditswe: Thursday 08, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru hari hakomeje kwibazwa ukuntu The Ben, Kevin Kade na Chriss Eazy baba barakoresheje amwe mu magambo yo mu ndirimbo ya Makanyaga Abdoul batamusabye uburenganzira, aba bahanzi babishyizeho umucyo.

Sponsored Ad

Mu rwego rwo gusubiza abari bamaze iminsi bibaza iki kibazo, aba bahanzi basohoye amashusho bari kumwe na Makanyaga Abdoul ari gucuranga indirimbo yabo nshya Folomiana.

Amagambo aba bahanzi basubiyemo ni ayo mu ndirimbo ‘Hashize iminsi’ ya Makanyaga Abdoul.

Mu kiganiro na Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Wazy umwe mu baririmbye muri ’Folomiana’, yabwiye IGIHE ko ari abahanzi basobanukiwe bikomeye uburenganzira bwabo ku buryo batari gukora ikosa ryo gukoresha amagambo ya Makanyaga batabisabiye uburenganzira.

Ati “Twe turi abahanzi, tuzi uburenganzira bwa bagenzi bacu. Ntabwo twari bukore indirimbo ngo isohoke twashyizemo amagambo y’abandi tutabisabye. Icyo mwamenya ni uko dukora iriya ndirimbo twiyambaje Makanyaga kuko hari na gitari yaducurangiyemo.”

Ku rundi ruhande, ntabwo Junior Giti yigeze avuga niba hari ikiguzi bigeze baha Makanyaga kugira ngo abemerere gukoresha amagambo ye mu ndirimbo.

Ati “Ibikubiye mu byo twumvikanye ni ibanga, gusa kimwe mwamenya ni uko abizi kandi ntakibazo na kimwe abifiteho.”

Folomiana ni indirimbo nshya ya Chriss Eazy, Kevin Kade na The Ben igiye kujya hanze mu minsi iri imbere, uretse kuba mu buryo bw’amajwi yararangiye, ifatwa n’itunganya ry’amashusho yayo naryo ryamaze kurangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa