Trump, Macron na Volodymyr Zelensky bahuriye mu ifungurwa rya Cathédrale Notre-Dame de Paris
Yanditswe: Sunday 08, Dec 2024

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida watowe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahuriye na mugenzi we Emmanuel Macron ndetse na Volodymr Zelensku wa Ukraine, mu muhango wo gutaha Cathédrale Notre-Dame de Paris
Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, bashimira inzobere mu bwubatsi zari zimaze imyaka itanu zisana iyi nyubako y’amateka yafashwe n’inkongi y’umuriro mu 2019.
Mu bandi bitabiriye uyu muhango barimo igikomangoma cy’u Bwongereza, William, Jill Biden, umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden n’abandi.
Macron yavuze imbwirwaruhame muri uwo muhango, bwa mbere inzogera z’iyo Cathédrale zongera kuvuzwa nyuma y’imyaka itanu zitavuzwa.
Macron, Trump na Zelensky bahuriye mu ngoro ya Perezida w’u Bufaransa nyuma y’uwo muhango, baraganira.
Nirwo ruzinduko rwa mbere Trump agiriye hanze y’igihugu nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida yabaye mu Ugushyingo uyu mwaka.
Uru ruzinduko kandi ruje mu gihe abayobozi batandukanye b’i Burayi bakomeje kwibaza ku mibanire yabo na Trump ubwo azaba agiye ku butegetsi muri Mutarama 2025, dore ko yakunze kugaragaza kenshi ko atarajwe ishinga no kwita ku bihugu by’abandi aho kureba Amerika n’Abanyamerika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *