skol
fortebet

U Budage: Chancelier Scholz ahangayikishijwe na Elon Musk ushyigikiye Ishyaka AfD ry’abahezanguni

Yanditswe: Sunday 05, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe u Budage buzakora amatora y’abadepite muri Gashyantare, Chancelier Olaf Scholz, afite impungenge ko Elon Musk ashyigikiye kandi ari kwamamaza ishyaka ry’abahezanguni, Alternative for Germany [AfD].

Sponsored Ad

Mu butumwa bwinshi Musk yagiye anyuza ku rukuta rwe rwa X, yise Olaf Scholz “ikigoryi” ndetse anita Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier, “umuyobozi ubogama kandi utagira demokarasi mu miyoborere ye.”

Mu ntangiriro za Ukuboza 2024, Musk yatangaje ko ishyaka AfD ari ryo rikwiye kuyobora u Budage.

Chancelier Scholz yavuze ko atarakajwe n’amagambo ya Musk kuri we cyangwa abandi bayobozi b’u Budage, ahubwo ahangayikishijwe n’uko akomeje gushyigikira ishyaka ry’abahezanguni, Alternative for Germany [AfD].

Ati “Perezida wacu si umuyobozi mubi. U Budage ni igihugu gikomeye kandi gifite demokarasi. Musk ashobora kuvuga ibyo ashaka. Mu Budage, ubushake bw’umuturage nibwo bw’ingenzi, ureke amagambo y’umuherwe w’umunyamerika,”

“Ikimpangayikishije cyane kuruta ibitutsi bye ni ukuntu ari kwamamaza ishyaka ry’abahezanguni rishishikajwe no gukaza umubano na Putin w’u Burusiya no guhungabanya umubano usanzweho n’a Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba.”

Chancelier Scholz yavuze ko atazigera atumira Musk ngo bagirane ibiganiro.

“Ntabwo nshaka kwigarurira Musk, nejejwe no kubiharira abandi. Hari abantu benshi ku mbugankoranyambaga bashaka kwimenyekanisha bakoresha amagambo mabi. Icy’ingenzi ni ukudashukwa na byo.”

Guverinoma y’u Budage iherutse gushinja Elon Musk gushaka kwivanga mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Budage, Christiane Hoffmann, yatangaje ko Musk afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka, ariko imyanzuro ye ari iyo kwibazwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa