U Burusiya bwagabye ibitero muri Ukraine nyuma yo gukangishwa ibindi bihano n’u Budage
Yanditswe: Tuesday 13, May 2025

Kuri uyu wa Kabiri, Igisirikare cyo mu Kirere cya Ukraine cyemeje ko u Burusiya bwohereje drones icumi muri Ukraine, zose zikaba zarashwe n’ubwirinzi bwo mu kirere bwa Ukraine.
Iki gitero kibaye nyuma y’uko u Budage bukangishije u Burusiya ibihano bishya kandi bikaze mu gihe butemeye guhagarika imirwano bitarenze saa sita z’ijoro ryashize.
Ku wa Mbere, Umuvugizi wa Guverinoma, Stefan Kornelius, yemeje ko Berlin iri gukorana n’abafatanyabikorwa bo mu bihugu by’i Burayi ku bihano by’inyongera. Yagize ati: “Isaha iri kugenda, turacyafite amasaha 12 kugeza uyu munsi urangiye.”
Igihe ntarengwa cyatanzwe nyuma y’uko u Burusiya bwanze kwiyemeza guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 30 nta mananiza, icyifuzo cyatangiye gushyirwa ku meza na Amerika muri Werurwe nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
Perezidansi y’u Burusiya (Kremlin) yongeye gushimangira ko izagira uruhare mu biganiro by’amahoro bishobora kuba mu mpera z’iki cyumweru nta yandi mananiza, ariko ikaba itarasubiza ubutumire bwa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, bwo guhura na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, kugira ngo bagirane ibiganiro by’amahoro imbonankubone muri Turkiya ku wa Kane.
Kuri uyu wa Mbere ushize, Zelenskyy yanditse ati: “Ibisasu byo mu Burusiya n’ibitero birakomeje.” “Moscou yacecetse umunsi wose ku cyifuzo cyo guhura mu buryo butaziguye. Guceceka bidasanzwe.”
Uyu muyobozi wa Ukraine yari yavuze ko ashyigikiye byimazeyo icyifuzo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyo “guhagarika imirwano byuzuye kandi nta mananiza,” kandi ko ashyigikiye ko Trump ubwe yazitabira guhura kwe imbonankubone na Putin.
Trump yavuze ko yumva afite icyizere ku biganiro bya Istanbul, kandi ko atekereza kujya muri ibi biganiro avuye mu ruzinduko muri Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ruteganijwe kuri uwo munsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *