skol
fortebet

U Bushinwa bwagerageje Gari ya moshi ishobora kuva i Kigali ikagera i Rusizi mu minota 28

Yanditswe: Friday 09, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

U Bushinwa bwakoze igerageza rya gari ya moshi ishobora kugendera ku muvuduko wa kilomero 450 ku isaha, bivuze ko urugendo rwo kuva i Kigali ugera i Rusizi yarukora mu minota 28.

Sponsored Ad

Iyi gari ya moshi yahawe izina rya CR450 ifite umuvuduko wa kilometero 400 ku isaha, ariko ushobora no kugera kuri kilometero 450 ku isaha igihe byabaye ngombwa. Ni yo gari ya moshi izaba yihuta cyane ku Isi.

Uretse kuba ifite umuvuduko wo hejuru, CR450 ifite n’ubushobozi bwo gufata feri byihuse, kuko ishobora kuva ku muvuduko wa kilometero 400 ku isaha, igahagarara bitarenze amasegonda 112.

Kugeza ubu iyi gari ya moshi iri mu magerageza atandukanye mu mihanda y’i Beijing, izaba ifite ubushobizi bwo gutwara abagenzi 512, bicaye mu bice (cabine) umunani, ibiyiha uburebure bwa metero 211.

Biteganyijwe ko iyi gari ya moshi izajya ku isoko mu mpera za 2025. Izaba isimbuye CR400 nayo y’Abashinwa yari isanganywe agahigo ku kwihuta ku Isi, aho ishobora kugendera ku muvuduko wa kilometero 350 ku isaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa