skol
fortebet

U Bushinwa bwohereje abantu batatu mu isanzure

Yanditswe: Saturday 26, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe ubumenyi bw’isanzure, CNSA, cyohereje abantu batatu mu isanzure tariki ya 24 Mata 2025, binyuze mu mushinga wiswe “Shenzhou’.

Sponsored Ad

Icyogajuru Shenzhou-20 cyari gitwaye aba bantu cyazamuwe na roketi ya Long March-2F, ubwo cyavaga ku kigo kizamurirwaho ibyogajuru cya Jiuquan, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Bushinwa.

Chen Zhongrui, Chen Dong na Wang Jie bari muri iki cyogajuru boherejwe kuri sitasiyo y’u Bushinwa mu isanzure, Tiangong. Ni urugendo rwamaze amasaha 6,5.

Aba Bashinwa bagiye gusimbura bagenzi babo batatu bamaze amezi hafi atandatu kuri Tiangong. Biteganyijwe ko na bo bazamarayo igihe nk’icyo.

Muri aya mezi, Chen ugiye mu isanzure ku nshuro ya gatatu na bagenzi be bazakora ubushakashatsi kuri siyansi ishingiye ku buvuzi, ikoranabuhanga rishya riri kuri iyi sitasiyo, ndetse bazanatunganya ibikoresho biriyo, bashyireyo n’ibindi.

Batatu basanzwe kuri iyi sitasiyo bagezeyo mu Ukwakira 2024. Bazavayo tariki ya 29 Mata, ubwo bazaba bamazeyo iminsi 180.

U Bushinwa bwohereje umuntu wa mbere mu isanzure mu 2003. Bwohereje kandi ku mubumbe wa Mars icyogajuru cya Zhurong mu bushakashatsi bwari bugamije kumenya niba kuhatura bishoboka.

Iki gihugu giteganya kohereza umuntu wa mbere ku kwezi ndetse no kwagura sitasiyo yacyo mu isanzure mbere y’umwaka wa 2030

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa