U Bwongereza ntibufite ubushobozi bwo gukumira ibitero by’ibisasu kirimbuzi
Yanditswe: Sunday 05, Jan 2025
Itsinda ryigenga riyoboye isuzuma ku bushobozi bw’igisirikare ryashyizweho na leta y’u Bwongereza, ryagaragaje ko hakenewe ishoramari ryihariye mu bijyanye n’ubwirinzi ku bisasu bya kirimbuzi muri iki gihugu, nyuma y’uko hagaragaye impungenge ku bushobozi bwacyo bwo guhangana n’ibyo bitero.
Bimwe mu bihugu bigize Umuryango wa OTAN na byo byagaragaje ko bitanyurwa n’umusanzu w’u Bwongereza muri gahunda zo kubaka urwego rw’ubwirinzi mu Burayi cyane ubw’ibisasu bya kirimbuzi birasa mu ntera ndende.
Iyi gahunda ikubiye mu ntego za NATO zo kubaka ubushobozi mu bya gisirikare mu bihugu biyigize mu 2025.
Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Times, cyatangaje ko bamwe mu bayobozi n’impuguke mu bya gisirikare, bavuze ko “Akaga kagenda karushaho kwiyongera ku Bwongereza, mu gihe u Bushinwa, u Burusiya na Iran byo bikataje mu ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi bishobora kwambukiranya imigabane ku muvuduko uruta uw’ijwi."
Aba bagaragaje ko kandi ibirindiro bya gisirikare n’umutungo wa gisirikare w’u Bwongereza mu mahanga ugeramiwe n’imitwe yitwaje intwaro.
The Times yatangaje ko muri uyu mwaka NATO iteganya kuzagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, ku ngingo zo kongera imari bushora mu bikorwa by’ubwirinzi bwo mu kirere [SBAD] mu rwego rwo kurinda ibikorwaremezo byabwo birimo inganda z’ingufu za nucléaire, ibirindiro byagisirikare n’ibindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *