U Rwanda mu nzira yo gutangiza ingendo z’indege zijya muri Pakistan
Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda na Pakistan biri mu biganiro bigamije guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo hagati y’impande zombi ku buryo mu bihe biri imbere hazanatangizwa ingendo z’indege hagati zijya mu bihugu byombi zitagize aho zihagarara.
Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gufungura ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri Pakistan.
Yavuze ko ubu hari gutegurwa ibisabwa mu buryo bw’amategeko nyuma y’aho hakazakurikiraho gutangiza ingendo zerekeza mu Rwanda na Pakistan.
Nduhungirehe yahamije ko kugira indege ziva mu gihugu kimwe zijya mu kindi hagati y’u Rwanda na Pakistan bizagira akamaro mu bufatanye bw’ibihugu byombi, hakazashyirwa imbaraga mu bufatanye bwerekeye ubukungu n’ubucuruzi ku mpande zombi ariko abikorera bakazabigiramo uruhare rukomeye.
Indege za sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) zijya mu bihugu birenga 18 ntaho zihagaze, ndetse uko iminsi igenda ibyerekezo birushaho kwiyongera.
Nduhungirehe kandi yahamije ko hari gutegurwa amasezerano y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi yitezweho koroshya ubucuruzi, Yamara kwemezwa akazakurikizwa mu bihugu byombi.
Mu 2024 ubwo Ambasaderi Fatou Harerimana yashyikirizaga Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari yavuze ko baganiriye ku kwihutisha isinywa ry’amasezerano arimo n’ayo guteza imbere ibijyanye n’ubwikorezi hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze ko kugira ambasade muri Pakistan ari intambwe ikomeye igamije guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ariko ikazanaba umusingi uzubakirwaho ubufatanye mu bya politike, ubucuruzi n’ubukungu.
Yagaragaje ko u Rwanda rufite isoko ry’abaturage miliyoni 14 ariko rukaba n’amarembo ya Afurika y’Iburasirazuba no mu bindi bice bya Afurika.
Nduhungirehe yeretse abikorera ba Pakistani ko hari amahirwe y’ishoramari bashobora gukora mu byanya byahariwe inganda mu Rwanda biba birimo ibikorwaremezo byose kandi bagahabwa igihe cyo gusonerwa imisoro imwe n’imwe cyangwa ikagabanywa ku bintu bimwe. Yabasabye gutangira gukora ibyatuma ubucuruzi hagati y’impande zombi bwiyongera.
U Rwanda rwashyizeho gahunda yo gushyira ibikenewe byose mu byanya by’inganda bine by’ingenzi harimo icya Bugesera, Rwamagana na Muhanga ku buryo bizakira inganda nyinshi bikazamura ubukungu bw’igihugu.
U Rwanda na Pakistan bisanganywe umubano n’imikoranire mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ibyerekeye kugirana inama mu bya politike, ubufatanye mu bya dipolomasi, n’ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano za Pakistani.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *