skol
fortebet

U Rwanda na Amerika byatangiye ibiganiro byihariye by’ubufatanye

Yanditswe: Tuesday 29, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 28 Mata 2025 zatangiye ibiganiro byihariye bigamije kongerera imbaraga ubufatanye bw’impande zombi mu nzego zitandukanye.

Sponsored Ad

Muri ibi biganiro, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, naho Amerika yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije ushinzwe Afurika, Troy Fitrell.

Abandi bitabiriye ibi biganiro ku ruhande rw’u Rwanda ni Ambasaderi warwo muri Amerika, Mathilde Mukantabana, Brig. Gen. Patrick Karuretwa ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo.

Ku ruhande rwa Amerika, hitabiriye abandi barimo umujyanama w’iki gihugu mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, na Ambasaderi wacyo mu Rwanda, Eric Kneedler.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko ibi biganiro bizahoraho, bizibanda ku bufatanye mu rwego rwa politiki, ubukungu, umutekano ndetse n’ubuzima.

Ambasaderi Mukantabana yasobanuye ko iki biganiro ari intambwe ikomeye itewe mu mubano w’u Rwanda na Amerika, asobanura ko impande zombi zemeranyije kongerera imbaraga ubufatanye.

Ati “Iki cyumweru cyaranzwe n’intambwe ikomeye mu guteza imbere umubano w’u Rwanda na Amerika. Mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru ku ngingo zitandukanye, twashimangiye ubushake bwacu bwo gukomeza ubufatanye.”

Ibi biganiro bitangiye nyuma y’aho tariki ya 25 Mata Amerika ifashije u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusinya amasezerano agena amahame aganisha ku mahoro arambye n’iterambere ry’ubukungu mu karere.

Aya masezerano agaragaza ko ibi bihugu byiteguye kwifatanya mu kurinda umutekano wo ku mipaka, gusubukura imishinga bifitanye ndetse no gutangiza indi mishya, ijyanye no gutunganya ingufu z’amashanyarazi, ubucuruzi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubwo Boulos yagiriraga uruzinduko mu Rwanda na RDC mu ntangiriro za Mata, yashimangiye ko Amerika yiteguye kwifatanya n’ibi bihugu mu mishinga itandukanye y’iterambere, yiyemeza kohereza mu karere abashoramari b’Abanyamerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa