skol
fortebet

U Rwanda na Mauritania basinyanye amasezerano yo kwagura ishoramari

Yanditswe: Wednesday 14, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda na Mauritania basinyanye amasezerano yo kwagura imikoranire no guteza imbere ishoramari rihuriweho.

Sponsored Ad

Ni amaserano yashyiriweho umukono mu Nama y’Abayobozi Bakuru b’Ibigo (Africa CEO Forum) irimo kubera muri Côte d’Ivoire, kuva ku wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika na mugenzi we Aïssata Lam, uyobora Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ishoramari muri Mauritania.

Mu mpera z’umwaka ushize Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Nouakchott muri Mauritania, aho yitabiriye Inama nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Mohamed Ould Ghazouani, Perezida wa Mauritania akaba n’Umuyobozi wa AU.

U Rwanda na Mauritania ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Muri Gashyantare 2022, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Mauritania aho yakiriwe na mugenzi we Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, bemeranya ubufatanye n’imikoranire mu nzego zirimo ingendo zo mu kirere, bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye n’ubuhahirane mu nzego zitandukanye.

Icyo gihe Abakuru b’Ibihugu bombi bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, yashyizweho umukono hagati ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane b’Ibihugu bombi.

Mu masezerano yasinywe harimo ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere yemerera RwandAir gukorera ingendo muri iki gihugu, ikajya ijyana ikanakura abagenzi muri Mauritania nta nkomyi.

Impande zombi kandi zemeranyije guteza imbere ubutwererane mu bya politiki, ubukungu, imibereho, umuco, ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa