U Rwanda rukeneye miliyari 300 Frw zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima
Yanditswe: Tuesday 07, Oct 2025
Guverinoma y’u Rwanda yamuritse politiki ijyanye no gushora imari mu mishinga irengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, igaragaza ko ikeneye miliyari 300 Frw kugira ngo intego yihaye yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima igerweho mu 2030.
Ni politiki yatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Ukwakira 2025, mu Nama Ngarukamwaka y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO).
Iyi politiki izaba igamije guteza imbere ishoramari mu bikorwa bihangana n’ihindagurika ry’ibihe n’ibyo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu gushimangira iterambere.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byiyemeje kurengera urusobe rw’ibinyabuzima binyuze muri gahunda yo gusubiza muri pariki inyamaswa zari zaracitse, ndetse no kwagura ibyanya.
Rwiyemeje gufatanya mu ntego Isi yihaye yo kurengera 30% by’ubutaka n’inyanja kugeza mu 2030, imibare izagera kuri 50% mu myaka 20 izakurikiraho.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, yagaragaje ko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo kugira ngo u Rwanda rukomeze kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima binyujijwe mu bikorwa bitandukanye bigirira igihugu akamaro.
Ati: “Iyi ni gahunda igaragaza gahunda dufite zo kugira ngo dukomeze kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ariko izi kandi ni ingamba twashyize hamwe zigaragaza ibikorwa bitandukanye bishingiye ku mirimo itandukanye y’ubuhinzi irimo ubukerarugendo, gutera no gusazura amashyamba n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko impamvu habaho gushora amafaranga menshi mu bikorwa nk’ibi byo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima ari ukubera ko biri mu bifitiye akamaro abantu n’Isi muri rusange.
Ati: “Iyo ubibungabunze neza bikugirira akamaro kubera ko urusobe rw’ibinyabuzima usanga harimo amazi tunywa, umwuka duhumeka, ibyo byose iyo ubyitayeho bikugirira akamaro gakomeye.”
Iyi politiki ije yiyongera ku yo u Rwanda rwaherukaga gushyira hanze mu Ukwakira 2024, aho Guverinoma yamuritse politiki ijyanye no gushora imari mu mishinga irengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima (National Climate and Nature Finance Strategy: NCSNFS), yagaragaza ko hakenewe gushorwa amafaranga ari hagati ya miliyari 131,6 Frw na miliyari 145,3 Frw kugira ngo izo ntego zizashyirwe mu bikorwa neza.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko impamvu u Rwanda rukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije ari ukubera ko 65% by’Abanyarwanda babeshejweho n’ibikorwa bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biri mu nzego zitandukanye.
Ati: “Abaturage b’u Rwanda barenga 65% babeshejweho n’ubuhinzi, amashyamba ndetse n’ubukerarugendo rero ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda ikomeza gushyira imbaraga mu kubibungabunga.”
Yakomeje avuga ko hatagize icyo Isi ikora hafi 25% by’inyamaswa zose n’ibimera bishobora kuzimira mu gihe kiri imbere kandi bikazatwara Isi amafaRanga menshi cyane, akaba ari yo mpamvu Isi ubwayo ikwiriye guhagurukira ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije.
Muri iyi nama, hamurikiwemo amabwiriza ya mbere yo ku rwego mpuzamahanga arebana no gufasha kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ni amabwiriza akubiyemo ibigomba kwitabwaho n’abatuye Isi yaba abari mu nzego zifata ibyemezo mu bihugu bitandukanye ndetse n’abaturage.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho ingamba na politiki zigamije kubungabunga urusobe rw’ibidukikije ari nako bibyazwamo umusaruro

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *