skol

U Rwanda rurateganya gushyiraho itegeko ribuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2026

featured-image

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko harimo gutegurwa itegeko rifasha ababyeyi gukumira abana bataruzuza imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko byagaragaye ko gukoresha ikoranabuhanga nabi bibagiraho ingaruka haba ku mitegerereze n’imyigire.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo bwagaragaje ko abana bataruzuza imyaka y’ubukure 46% bakoresha ikoranabuhanga bifashishije telefoni.

Minisitiri Ingabire Paula yagaragarije RBA ko u Rwanda ruri mu nzira zo gushyiraho uburyo bwo gukumira abana bataruzuza imyaka y’ubukure gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko byagaragaye ko abazikoresha zishobora kubangiza mu mitekereze igihe barebye ibitabagenewe.

Yagize ati: “Icyo turimo kurebera hamwe, mu bindi bihugu bamaze gufata izo ngamba, aho umwana ufite imyaka 16 no kumanura, aba atemerewe gukoresha imbuga nkoranyambaga.”

Minisitiri Ingabire yavuze ko ibyo bizajyana no gukumira abana gukoresha konti zabo bwite ku mbuga nkoranyambaga ndetse ko hazashyirwaho itegeko ribigenga.

Yagize ati: “Ni byo turimo gukorana n’izindi nzego kugira ngo nidushyira itegeko, tuzakorana gute n’abafite ibigo by’itumanaho, nkuko bikora no mu bindi bihugu, natwe iwacu mu Rwanda bibe byatugeraho ku buryo umwana w’imyaka 16 abe atemerewe gukoresha imbuga nkoranyambaga”.

Uwo muyobozi yavuze ko gukumira abana gukoresha imbuga nkorambaga bitaza gukuraho ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga birimo no kubacuruza ariko bishobora kubigabanya nkuko byagaragaye no mu bindi bihugu byatangiye gukoresha iryo tegeko.

Minisitiri Ingabire yavuze ko mu mashuri aho abana bigira ikoranabuhanga haba harashyizweho uburyo butuma umwana uhigira ashobora gukoresha ibijyanye n’amasomo gusa nyamara telefoni z’ababyeyi ho usanga nta buryo bubabuza buhari.

Yavuze ko mu igenzura Minisiteri ayoboye yakoze abanyeshuri bataruzuza imyaka 16 y’amavuko, bari hagati ya 30 na 35% bayigaragarije ko bahura n’ibibazo mu gihe bakoresha telefoni.

Yagize ati: “Byaragaye ko iyo bageze mu rugo bakoresha telefoni bajya kuri murandasi, mu byijyanye n’amasomo, ariko bashobora no kujya mu bindi bintu. Bashobora guhura n’ibindi bintu bibahungabanya mu buryo butandukanye ari na yo mpamvu tuba tureba uko twakumira ibi bintu, tukanarinda n’abana bacu”.

Ingabire yashimangiye ko u Rwanda rushyize imbere iterambere mu rwego rw’uburezi rukoresheje ikoranabuhanga ariko hagomba no gushyirwaho uburyo bunoze bwo gusigasire ireme ry’uburezi no gukumira ibitero by’ikoranabuhanga byibasira abana.

Yagize ati: “Turarwanya ibintu bishobora gutuma abana bacu, bahakura ibiyobyabwenge birimo n’ibikorwa by’urukozasoni bakura ku mbaga nkoranyambaga.”

Minisitiri w’Uburezi (MINEDUC), Nsengimana Joseph we yagaragaje kurinda abana telefoni bitagamije kubabuza uburenganzira, ko ahubwo ari ugufasha amashuri gutanga ubuhamya buhamye.

Yagize ati: “Iyo umwana atwaye telefoni, ararangara, natwe bakuru ntabwo utegereza ko hari umuntu uguhamagara ahubwo ukomeza kureba ko hari ukohereje ubutumwa cyangwa nawe ukabwohereza.

Rero tekereza umwana uri mu ishuri, ukurikiye amasomo, arimo areba kuri telefoni, mwarimu arimo kuyimubuza, ugasanga amasomo ntabwo atangwa nk’uko bikwiriye.”

Uwo muyobozi kandi yakebuye ababyeyi baha abana telefoni no mu bihe by’ibiruhuko aho kugira ngo bahabwe umwanya wo gukina no kuganira na bo bakaba ari zo bahugiyeho zikabarangaza.

Ibyo ntabwo bikubuza ubwonko bw’abana, tugira ngo tubwire ababyeyi niba abana banafite telefoni, bazisige mu rugo kugira ngo bakurikire amasomo neza, bashobora kuzikoresha batashye”.

MINEDUC ivuga ko uko umwana akomeza kugira umuco wo gukoresha telefoni bituma atabasha gusabana no gukina n’abandi bana bityo akazakura yigunze, no mu yindi myitwarire ishobora kumugiraho ingaruka mbi mu buzima bwe.

Ubushakatsi bwa MINEDUC buvuga ko umwana utaruzuza imyaka 3 ataba yemerewe na rimwe gukoresha telefoni mu gihe uyirengeje aba atagomba kuyikoresha nibura igihe kitarenze isaha imwe.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko iyo umwana yamenyereye gukoresha telefoni byangiza ubwonko bwe ku buryo ahorana ubwoba cyangwa impungenge n’ahatari ngombwa mu byo akora.

Mu minsi ishize ibihugu birimo Australia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byashyizeho itegeko ribuza abana bataruzuza imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kubarinda ngaruka bahurana na zo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa