skol

U Rwanda rushobora kwinjira muri ‘Mattei Plan’, gahunda y’u Butaliyani ya miliyari 1,2€

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026

featured-image

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yatangaje ko igihugu cye giteganya kwagura gahunda y’imikoranire n’ibihugu bya Afurika yiswe ‘Mattei Plan’ ikongerwamo ibihugu birimo u Rwanda.

Ni icyemezo Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni yatangaje ku wa 4 Werurwe 2026 ubwo i Roma mu Butaliyani hateraniraga inama igamije kwiga uko iki gihugu cyarushaho gukorana na Afurika mu iterambere ry’uyu mugabane.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushyiraho umusingi wo guhanga imirimo muri Afurika: Ibikorwaremezo by’ibanze n’imikorere ifasha ibikorwa by’ubucuruzi”. Yateguwe ku bufatanye bwa Banki y’Isi n’u Butaliyani.

Mu ijambo yavugiye muri iyi nama, Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni, yagaragaje ko igihugu cye gishyize imbere imikoranire n’ibihugu bya Afurika, ariko ashimangira ko uburyo byari bisanzwe bikorwamo bugomba guhindurwa.

Yavuze ko Umugabane wa Afurika ukeneye ibikorwaremezo yaba ibiri mu buryo bw’ibifatika n’ibidafatika, ariko bigira uruhare mu guharura inzira y’iterambere, kuvuka kw’ibigo bishya no guhanga imirimo.

Yagaragaje ko guhanga imirimo atari ibintu byikora, ahubwo bishingira ku bindi biba byarabanje gutegurwa birimo ibikorwaremezo nk’imihanda, ikoranabuhanga, ingufu, kongerera ubumenyi abantu, imikorere ihamye y’ibigo, amategeko asobanutse ndetse no korohereza abantu kugera kuri serivisi z’imari.

Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni yavuze ko kuri ubu igihugu cye cyahisemo kuba cyagirana imikoranire na Afurika ishingiye kuri ibi bikorwaremezo by’ibanze bigomba kubanza gukorwa, binyuze muri gahunda Guverinoma ye yise ‘Mattei Plan’.

Iyi gahunda y’u Butaliyani igamije imikoranire ivuguruye n’ibihugu bya Afurika, ariko hagamijwe gukemura burundu ikibazo cy’abimukira cyugarije umugabane w’u Burayi.

Binyuze muri iyi gahunda yahawe ingengo y’imari ya miliyari 1,2 z’Amayero, u Butaliyani buzashora imari mu nzego z’ingenzi muri Afurika zirimo ingufu, ibikorwaremezo, uburezi, ubuzima n’ubuhinzi.

Iri shoramari rizaba rigamije guhangira imirimo urubyiruko rwa Afurika mu kugabanya umubare munini warwo ujya gushakira imibereho i Burayi.

Minisitiri w’Intebe Meloni yavuze ko iyi gahunda yitezweho “gufasha Afurika gutera imbere binyuze mu gutunganya umutungo kamere wayo, guhinga ubutaka bwayo no kubyaza umusaruro mu buryo bushoboka abaturage bayo.”

Gahunda ya Mattei Plan yabyukijwe n’u Butaliyani mu 2024 nyuma y’inama yahuje iki gihugu n’Umugabane wa Afurika, ku wa 28-29 Mutarama muri uwo mwaka.

Yatangiye ari igerageza, ku ikubitiro ishyirwamo ibihugu icyenda bya Afurika ari byo: Algeria, Misiri, Tunisia, Maroc, Côte d’Ivoire, Mozambique, Repubulika ya Congo, Ethiopia na Kenya.

Muri Mutarama 2025, iyi gahunda yaraguwe yongerwamo Angola, Ghana, Mauritania, Tanzania na Sénégal.

Ubwo yari muri iyi nama yabereye i Roma, Minisitiri w’Intebe Meloni, yavuze ko ibihugu biri muri iyi gahunda bigiye kongerwamo ibindi birimo u Rwanda.

Ati “Uyu munsi gahunda ya Mattei Plan irimo ibihugu 14 bya Afurika, ndetse mu 2016 tuzayagura hajyemo ibindi bine: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Gabon na Zambia.”

Yakomeje ati “Twemera ko imikoranire myiza idapimwa hashingiwe ku ntego zayo nziza, ahubwo hashingirwa ku musaruro ufatika igeraho binyuze mu guhanga akazi, gufasha imishinga y’ubucuruzi ndetse n’ishoramari rikusanywa. Ubu ni bwo buryo twe twahisemo kandi dutekereza ko ari na bwo buryo bukwiriye gukoreshwa n’u Burayi n’abandi bo mu Burengerazuba bw’Isi iyo bigeze ku mikoranire na Afurika: guhuza ibikorwa neza, amagambo make, imishinga myinshi y’ubwubatsi, ibikorwa by’ubugiraneza bike, ibikorwa by’iterambere byinshi.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubu buryo bukwiriye gusimbura ubwo Abanyaburayi bakoresheje cyane bwo gusahura umutungo wa Afurika ndetse ntibagire n’ibikorwa by’iterambere bakorera kuri uyu mugabane.

Binyuze muri iyi gahunda u Butaliyani bwatangiye gukorana na Mozambique mu bijyanye n’ingufu, kugeza amashanyarazi mu bice by’icyaro. Ni ibikorwa u Butaliyani bukora binyuze mu kigo cyayo cya ENI.

Muri Kenya ho hatangijwe umushinga w’ubuhinzi bikozwe mu buryo burambye, ugamije kwihaza mu biribwa. Muri Côte d’Ivoire, ho hatangijwe imishinga yo kubaka imihanda.

Mu gihe u Rwanda rwaba rwinjiye muri iyi gahunda bivuze ko rwakorana n’u Butaliyani mu mishinga itandukanye irebwa n’iyi gahunda.

Nubwo Mattei Plan ari gahunda yongeye kuvugwa cyane ku butegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Meloni ntabwo ari nshya kuko yatangiye mu myaka ya 1960, bigizwemo uruhare na sosiye y’u Butaliyani icukura ibikomoka kuri peteroli izwi nka ‘Ente Nazionale Idrocarburi, ENI).

Iyi gahunda yanitiriwe uwari Umuyobozi mukuru wa ENI, Enrico Mattei. Yari igamije guteza imbere imikoranire n’ibihugu bya Afurika byabonaga ubwigenge ku bwinshi, by’umwihariko ibyari bikungahaye ku mutungo kamere wa peteroli na gaz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa