U Rwanda rwabaye urwa kabiri muri Afurika mu kugira abakozi bashishikarira umurimo
Yanditswe: Tuesday 03, Jun 2025

Raporo y’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gallup, isesengura ibijyanye n’umurimo, yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu bifite abakozi bashishikariye akazi bakora.
Gallup ni ikigo cyashinzwe mu 1935 kizwiho gutanga amakuru afasha inzego zitandukanye nko mu bijyanye n’ubuyobozi, guteza imbere umurimo, kunoza serivisi zihabwa abakozi, n’ibindi bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.
Iki kigo kizobereye mu bijyanye no gukusanya ibitekerezo by’abakozi mu mirimo itandukanye ku Isi kikabisesengura, bigafasha ibihugu kuziba ibyuho biri mu bijyanye n’umurimo.
Giherereye i Washington DC kikagira ibiro mu yindi mijyi ikomeye nka Londres, Berlin, New York, Singapore, Sydney, Abu Dhabi, n’ahandi. Gikusanya amakuru yo mu bihugu birenga 160.
Raporo ya 2025 yibanze ku bwitabire bw’abakozi n’uburyo bakunda akazi, imibereho yabo n’ibindi bituma umurimo ukorwa neza mu kazi mu Isi hose.
Muri iyo raporo ya 2025, Sénégal ni yo yaje imbere mu kugira abakozi bashishikariye akazi, umwanya wa kabiri uzaho u Rwanda, rukurikirwa na Liberia, hakurikiraho Mali, Tanzania iza ku mwanya wa gatanu.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb Nkulikiyinka Christine, aherutse gutangaza ko mu bituma umukozi ashishikarira akazi akanatanga n’umusaruro ari uko aba atekanye agakora nta cyo yishisha.
Ati “Umuntu ugukorera atishimye, atazi ko ejo azagaruka ntabwo aguha umusaruro mwiza nk’umuntu wafashe neza, ufite amasezerano y’akazi ndetse yubahirizwa. Na we ashyiraho ake kugira ngo adatakaza ako kazi. Ni inyungu za bose.”
Mu bindi bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba byaje hafi harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku mwanya wa karindwi, Uganda iri ku mwanya wa 19 na Kenya iri ku mwanya wa 21.
Icyakora iki cyegeranyo cyakorewe mu bihugu 160 ku Isi kigaragaza ko ikigero cy’umurava abakozi bari bafite mu kazi cyagabanutse kiva kuri 23% muri 2024 kigera kuri 21% mu 2024, bituma ubukungu bw’Isi bugabanyuka ho miliyari 438$.
Mu Rwanda, abantu bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga abari hejuru y’imyaka 16 ni miliyoni 8,07 ni mu gihe hafi miliyoni imwe bagejeje igihe cyo gukora ariko badafite akazi, ari bo bahora bagashaka hirya no hino. Buri mwaka byibuze abantu 211.000 binjira ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *