U Rwanda rwagaragaje ko ibitero by’ubushotoranyi Iran ikomeje kugaba ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikwiriye guhagarara, ubusugire bw’ibihugu bukubahwa kandi abasivile n’ibikorwaremezo byabo bikabungabungwa.
Ni icyemezo u Rwanda rwatangaje ku wa 25 Werurwe 2026 i Genève mu Busuwisi, ubwo Akanama k’Uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye kaganiraga ku mwanzuro wo kwamagana ibikorwa by’ubushotoranyi byatangijwe na Iran ku bihugu birimo Bahrain, Kuwait, Oman, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite na Jordan.
Iran ishinjwa gushotora ibi bihugu kuko ku wa 28 Gashyantare 2026 ubwo yatangiraga kugabwaho ibitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel, mu kwihimura nayo yatangiye kugaba ibitero kuri ibi bihugu.
Iran yarashe kuri ibi bihugu ituranye na byo mu Burasirazuba bwo Hagati, ibishinja gukorana n’abo mu Burengerazuba bw’Isi ndetse no gucumbikira ibigo by’igisirikare cy’Abanyamerika. Ni ibitero byibasiye ibikorwaremezo by’abasivile birimo amahoteli n’ibibuga by’indege.
Iran kandi ishinjwa ubushotoranyi hashingiwe ku cyemezo yafashe cyo gufunga inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bijya hirya no hino ku Isi. Ni icyemezo gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi.
Ubwo hatorwaga uyu mwanzuro wo kwamagana ibi bikorwa bya Iran, u Rwanda rwagaragaje ko ruwushyigikiye.
Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi no mu mashami ya Loni ari i Genève, Edmond Tubanambazi, yagaragaje ko u Rwanda ruhaganyikishijwe n’iyi ntambara ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ati “U Rwanda ruhangayikishijwe n’uburyo ibintu bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo hagati. Twongeye gushimangira ko kurinda abasivile n’ibikorwaremezo bya gisivile ndetse no kubaha ubusugire bw’ibihugu byose ari inshingano z’ibanze hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.”
Yakomeje avuga ko hashingiwe kuri ibi, u Rwanda rushyigikiye umwanzuro wo kwamagana ibikorwa by’ubushotoranyi bya Iran.
Ati “Hashingiwe kuri ibi u Rwanda rushyigikiye umwanzuro wagejejwe kuri aka kanama, kuko ushimangira aya mahame y’ingenzi. Dushimangira ko ishyirwa mu bikorwa ryawo rikwiriye kugira uruhare mu guhosha amakimbirane ndetse imbaraga zikomeje gushyirwa mu bijyanye n’agahenge no gushaka amahoro arambye bikwiriye gushyirwa imbere n’impande zose zirebwa n’iki kibazo.”
Edmond Tubanambazi yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ko imirwano ihagarara, ndetse inzira zo mu nyanja zifashishwa mu bucuruzi zigafungurwa.
Ati “U Rwanda rushyigikiye ko habaho guhagarika imirwano by’aka kanya, guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse hagafatwa ingamba zihuse zigamije kurinda abaturage b’abasivile no kubungabunga ibikorwaremezo by’ingenzi, kwimakaza umutekano ku bikorwaremezo by’ubukungu ndetse n’inzira z’ingenzi zo mu mazi.”
Yagaragaje ko hakwiriye gushyirwa imbaraga inzira za dipolomasi mu gukemura iki kibazo.
Ibihugu bikomeje kwibasirwa na Iran muri ibi bitero byiganjemo abafatanyabikorwa b’u Rwanda. Nka Qatar ikorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, ndetse biteganyijwe ko iki gihugu kiri kugira uruhare mu iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kizaba kiri i Bugesera, kizagura imigabane muri Rwanda.
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zo zikorana cyane n’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi, cyane ko iri mu bihugu byoherezwamo ibicuruzwa byinshi by’u Rwanda.
Uyu mubano mwiza kandi u Rwanda ruwufitanye na Jordanie.
Mu 2024, Leta y’u Rwanda n’Ubwami bwa Jordanie byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukungu n’ubucuruzi ndetse n’ajyanye n’ubuzima n’ubuvuzi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 7 Mutarama 2024, mu muhango wakurikiranywe n’Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein wa Jordanie wari mu ruzinduko mu Rwanda ndetse na Perezida Paul Kagame.
Ayo masezerano yiyongereye ku yandi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.
Muri Mutarama 2026 kandi u Rwanda na Oman byagiranye amasezerano ane y’imikoranire mu nzego zitandukanye, cyane cyane ibijyanye n’ubwikorezi n’ikoranabuhanga.
Muri aya masezerano harimo ay’imikoranire mu bijyanye n’ibyambu byo ku butaka n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, aho ibihugu byombi bizungukira ku bikorwa bigamije guteza imbere urwo rwego.
Andi masezerano yasinywe ni ajyanye n’ububiko bwagutse bw’amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ndetse n’imishinga ijyanye n’ubwenge bw’ubukorano.
Ibihugu byombi bizakorana mu kubaka ubumenyi, kubusangizanya no gushyiraho ingamba n’amategeko agamije kuzamura urwo rwego rw’ikoranabuhanga hagati yabyo.
Hasinywe kandi amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere aho sosiyete ya Oman Air, izatangira gukorera ingendo zayo i Kigali muri Kamena uyu mwaka.
Oman Air izajya igirira i Kigali ingendo ebyiri mu cyumweru, kandi nta handi ibanje guhagarara.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *