U Rwanda rwahagarariwe mu nama ya Loni yiga ku mahoro mu Budage
Yanditswe: Wednesday 14, May 2025

Leta y’u Rwanda yahagarariwe mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye yo ku rwego rwa ba Minisitiri irimo kubera i Berlin mu Budage, yiga ku ibikorwa byo kubungabunga amahoro (UN Peacekeeping Ministerial 2025).
Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvénal, ni umwe muri Baminisitiri baturutse mu bihugu birenga 130 bitabiriye iyo nama yibanda ku gaciro k’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi, mu kurengera ubuzima bw’abasivili no guharanira iterambere rirambye.
Minisitiri Marizamunda yaserukiye u Rwanda agaragiwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage Igor Ceasar, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, n’Umujyanama mu bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni Col. Deo Mutabazi.
Ni inama yibanda ku hazaza h’ibikorwa byo kubungabunga amahoro, impinduka zikenewe muri ibyo bikorwa, ndetse n’ibyo bihugu bigize Loni byiyemeje gutanga mu rwego rwo gushyigikira ayo mahoro.
Guhera mu mwaka wa 2012, buri mwaka u Rwanda rwohereza ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Ubuyobozi bwa Loni bwashimiye u Rwanda ku bw’uwo musanzu ntagereranywa, by’umwihariko utangwa n’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zoherezwa muri ubwo butumwa.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yashimangiye ko abajya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye birimo intambara bagira uruhare mu gutabara ubuzima bwa benshi.
Ati: “Mu bice byugarijwe n’ibibazo ku Isi, abajya mu butumwa bw’amahoro bashobora gusobanura ikinyuranyo cy’ubuzima n’urupfu. Nanone kandi ni igihamya gifatika cy’imbaraga z’ubufatanye mpuzamahanga burinda, bugera kandi busigasira amahoro.”
Muri Gashyantare uyu mwaka Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidali y’ishimwe na Loni mu kuzirikana ibikorwa byo kugarura amahoro ziri kugiramo uruhare.
Ni mu gihe kandi mu Ukwakira 2024 byatangajwe ko kuva mu 2012, Ingabo z’u Rwanda uretse kurinda abaturage, zari zimaze kugira uruhare mu bikorwa 84 byo gutera ibiti, ibikorwa 54 by’ubuvuzi, zagize uruhare kandi mu bikorwa 39 byo kugeza amazi ku baturage.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *