skol

U Rwanda rwashyikirije Loni raporo ku burenganzira bwa muntu; rushimangira intambwe idasubira inyuma rwateye

Yanditswe: Wednesday 21, Jan 2026

featured-image

Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda yashyikirije Agashami k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu raporo ikubiyemo ibyagezweho ku myanzuro 160 ijyanye no kurengera Uburenganzira bwa Muntu rwahawe.

Ibikubiye muri iyo raporo byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2021 ubwo u Rwanda rwahabwaga imyanzuro 260 ijyanye n’Uburenganzira bwa Muntu ariko rwemeza gushyira mu bikorwa 160.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, ari kumwe na Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Murenzi Ivan ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza, kuri uyu wa 21 Mutarama 2026 yagaragaje ko iyo myanzuro yashyizwe mu bikorwa ku ijanisha rigera hafi kuri 97%.

Iyo myanzuro ikubiyemo ibigize ubuzima bw’igihugu byose bikorwa mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Bivuze ko iyo raporo ifasha igihugu kumenya aho gihagaze mu kubahiriza uburengenzira bwa muntu hagendewe ku biteganywa na Loni.

MINIJUST igaragaza ko muri iyi myaka itanu yahuguye abakora mu nzego z’umutekano n’iz’ubutabera bagera ku 3000 mu kwihutisha ibirego, kubahiriza uburenganzira bw’uburana ndetse no kurwanya iyicarubozo.

Hahuguwe kandi abakora mu nzego zishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko barimo abayobozi n’abacamaza bagera kuri 673 bahuguwe mu byiciro 22.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburengazira bwa Muntu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23 iyo raporo igaragaza ko yakoze ubugenzuzi mu magororero 40 na za kasho 103 ireba uburyo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.

Muri iyo myaka itanu kandi abantu 9.328 bari mu byiciro bifatwa nk’iby’abanyantege nke bahawe ubwunganizi mu by’amategeko ku buntu hamwe n’abandi barenga 7.000 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina barabuhabwa.

MINIJUST kandi igaragaza ko u Rwanda nk’igihugu gifite imiyoborere myiza ku rwego rwa Afurika nk’uko binagaragazwa n’intonde zitandukanye binajyana n’imitangire ya serivisi aho muri iyi myaka itanu serivisi zatangirwaga ku rubuga Irembo zavuye kuri 89 zigera kuri 220.

Muri iyo myaka kandi uburyo abaturage bishimira serivisi za Leta byavuye kuri 76,2% bigera kuri 89,6% mu 2024.

U Rwanda rwagaragaje ko mu rwego rw’iterambere rwabashije guhanga imirimo aho guhera mu 2022 kugera mu 2025 hahanzwe imirimo irenga ibihumbi 900.

Rwerekanye ko kandi ibijyanye n’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi byazamutse cyane mu Rwanda ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka ya 2000 bigera kuri 84% mu 2024 harimo amashanyarazi y’imirasire y’izuba n’afatiye ku muyoboro mugari.

Abatunze telefoni bavuye munsi ya 10% ubu bakaba bageze hejuru ya 86%, byafashije mu kugera ku burenganzira bwo kubona amakuru, kudahezwa no gukoresha ikoranabuhanga.

Ku bijyanye n’amazi meza, 94% babasha kubona amazi meza.

Mu 2024 kandi u Rwanda rwashyize umukono ku Masezerano ya Budapest yerekeye kurwanya irondaruhu rikorewe kuri murandasi.

Mu 2023 nabwo havuguruwe Itegeko Nshinga hagamijwe kuruhasho kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kugabanya ikiguzi cy’amatora.

MINIJUST mu 2024 kandi yatangije ikigo ADR gifasha mu guteza imbere umuco wo gukemura amakimbirane abantu bafitanye hakoreshejwe ubuhuza kikaba kimaze gukemura ibirego birenga 12.000 byatumye hazigamwa miliyari 7 Frw.

Mu bijyanye n’ubuzima, u Rwanda rwerekanye ko rukomeje gutera intambwe yo gufasha abanyarwanda kugera ku burenganzira bwo kwivuza.

Binyuze mu ngamba zashyizweho, u Rwanda rwabashije kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu aho ubushakashatsi bwa DHS buheruka bwerekanye ko zagabanutse bigera kuri 36 mu bana 1000 mu 2025 bavuye kuri 45 mu 2020.

Ibitaro byazamuwe bigezwa ku rwego rwo kwigisha rwa Kaminuza. Minisitiri w’Ubutabera yongeye kugaragaza ko u Rwanda rwabashije guhangana n’icyorezo cya Marburg mu gihe gito ndetse na gahunda yatangijwe yo gukuba kane umubare w’abakora mu rwego rw’ubuzima.

Iyo raporo kandi igaragaza ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda cyabashije kwinjira mu kiciro cya gatatu mu kubahiriza ibiteganywa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS). Ni ikiciro kirimo ibihugu 18 ku Isi ndetse u Rwanda rwari rubaye Igihugu cya munani kibigezeho muri Afurika.

Iyo raporo kandi igaragaza ko hashinzwe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanuyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu mu rwego rwo kurwanya Jenoside no kurushaho gusigasira ubumwe.

Mu kurwanya Jenoside kandi u Rwanda rwashyize mu bikorwa ibyasabwaga bituma Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) mu 2023 rishyira mu Murage w’Isi inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi myaka itanu kandi iyo raporo igaragaza ko ubukene bwagabanyutse buva kuri 39,8% bugera kuri 27,4% kandi abagera kuri miliyoni imwe n’igice bava mu bukene bukabije.

Ibyo byagizwemo uruhare na gahunda zitandukanye zirimo VUP, gushyigikira abadafite amikoro, abafite ubumuga n’ibindi bigamije gukora abaturage mu bukene, guhanga imirimo no kwigisha abantu ibijyanye no kwikura mu bukene.

Mu bijyanye n’uburezi nk’uburenganzira bwa ngombwa, hubatswe ibyumba by’amashuri 20.781 mu myaka itanu, ibigo by’amashuri bishya 650, kandi byajyanye no kongera ibigo bishobora kwigisha abafite ubumuga n’abarimu babigisha.

Yanerekanye kandi ko ingengo y’imari igenewe urwego rw’uburezi mu Rwanda yakomeje kugenda yiyongera, amashuri ariyongera, uburezi budaheza, abana bata ishuri baragabanyuka n’ibindi.

Mu bikubiye muri iyo raporo kandi harimo n’indi mibare itandukanye igaragaza ibyakozwe mu kwita ku burenganzira bwa muntu irimo kongera abagore mu nzego zifata ibyemezo.

Dr. Ugirashebuja yagaragaje ko uretse kugira umubare munini mu Nteko Ishinga Amategeko ariko u Rwanda rufite abayobozi bakuru b’abagore barimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Umushinjacyaha Mukuru, Umuvunyi Mukuru n’abandi batandukanye.

Ibijyanye no kwita ku mpunzi yagaragaje ko u Rwanda rwabishyizemo imbaraga aho kuri ubu rucumbikiye impunzi zinyuranye zirimo n’abanyeshuri bo muri Afghanistan n’abo muri Sudani.

Harimo kandi ibipimo by’ibyo u Rwanda rwakoze mu kurengera ibidukikije, aho Ikigo cya Green Fund kimaze gutanga arenga miliyoni 277$ yafashije imishinga 64 yahanze imirimo irenga ibihumbi 100.

U Rwanda kandi rwerekanye ko rwanatangije isoko rya Carbon, ryitezweho gufasha mu kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ibihugu bitandukanye byashimye u Rwanda binatanga imyanzuro rugomba gushyiramo imbaraga, ibyo birimo Mexique, ibirwa bya Maurice, Montenegro, Maroc, Mozambique, Nepal, u Buholande, Niger, Nigeria, Norvege, Oman, Paraguay, Philipinnes, Portugal, Qatar, Korea, u Burusiya, Sénégal, Sierra Leone, Singapore, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Espagne, Sudan, Suede na Togo.

Harimo kandi Tunisie, Turkiye, Ukraine, Cuba, Chypre, Tcheque, Danemark, Djibouti, République Dominicaine, Misiri, Érythrée, Lituanie, Eswatini, Ethiopia, u Bufaransa, Gabon, Gambie, Ghana, u Bugiriki, u Buhinde, Indonesie, Iran, u Butaliyani, u Buyapani Jordanie n’ibindi.

Mu byo ibi bihugu byasabye u Rwanda harimo gushyira imbaraga mu guha urubuga imiryango itari iya Leta, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru n’ibindi bitandukanye.

Minisitiri Dr. Ugirashebuja yashimye ibihugu byatanze imyanzuro ku Rwanda, asaba ko ibifite ibyo rushinja u Rwanda kutubahiriza byajya bibitangira n’ibimenyetso kugira ngo bizafashe mu gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Uwicyeza Doris, yibukije ko u Rwanda rufite ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo kandi ko mu Rwanda nta muntu n’umwe wafunzwe cyangwa ngo akurikiranwe kubera ari umunyamakuru.

Yibukije ko u Rwanda rwavuguruye itegeko rigenga imiryango itari iya Leta mu 2024 mu rwego rwo kunoza imikorere yayo mu buryo bwubahirije amategeko.

Isuzuma ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku bihugu ryatangiye mu 2006, u Rwanda ruryinjiramo mu 2011 ruhabwa imyanzuro 67, rusubirayo mu 2015 rugaragaza uko rwayishyize mu bikorwa ruhabwa indi 50.

Iyo yararangiye mu 2020 ruhabwa indi 160 mu 2021 ari nayo rwatanzeho raporo y’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa