U Rwanda rwatashye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Pakistan
Yanditswe: Wednesday 23, Apr 2025

Leta y’u Rwanda yatashye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Pakistan iherereye mu Mujyi wa Islamabad, mu gushimangira umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025, witabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, abayobozi bakuru muri Guverinoma, abadipolomate, abanyamakuru n’abahagarariye abikorera mu Mujyi wa Islamabad.
Umubano w’u Rwanda na Pakistan mu bya dipolomasi watangiye guhera mu kwezi kwa Nyakanga 1962, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ibihugu byombi bikaba bifatanya mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ibya gisirikare ndetse n’urwego rw’ubuzima.
Muri Gashyantare 2021, Pakistan yafunguye Ambasade yayo i Kigali, mu gihe mbere y’aho inyungu z’icyo gihugu zarebererwaga n’Ambasade yacyo y’i Nairobi muri Kenya.
U Rwanda ruhagarariwe muri Pakistan na Ambasaderi Fatou Harerimana ureberera inyungu zarwo kuva muri Nyakanga 2024.
Iyi ambasade yafunguwe mu 2024, ni iya 49 u Rwanda rufite ku migabane itanu itandukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *