U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri mu kurwanya ruswa ku rwego rw’Isi
Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International (TI) watangaje ko ugereranyije n’umwaka wabanje, mu 2025 u Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri ku rwego rw’Isi mu kurangwamo ruswa nke, rugera ku mwanya wa 41.
Ibyo byatangarijwe i Kigali kuri uyu wa 10 Gashyantare 2026 ubwo TI Rwanda yamurikaga raporo ngarukamwaka igaragaza uko ibihugu bihagaze ku bijyanye na ruswa (CPI).
Iyo raporo ishingiye ku bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 182 mu 2025. Ni ubushakashatsi bushingiye ku kwegeranya amakuru ya raporo zikorwa n’indi miryango mpuzamahanga itandukanye noneho agahuzwa.
Ku rwego rw’Isi iyo raporo yagaragaje ko u Rwanda mu mwaka ushize rwabaye urwa 41 mu kurangwamo ruswa nke, ruvuye ku mwanya wa 43 mu 2024. Ni mu gihe amanota yarwo na yo yiyongereye, ava kuri 57% rwagize mu 2024 agera kuri 58% mu 2025.
Ku rwego rwa Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu rusangiye na Botswana byanganyije amanota 58%, Cape Verde yagize 62%, ifata umwanya wa kabiri. Ibirwa bya Seychelles byaje ku mwanya wa mbere n’amanota 68%.
Mu Karere k’Ibiyaga Bigari, u Rwanda rwakomeje kuba ku mwanya wa mbere rukurikirwa na Tanzania yagize amanota 40% ikaba ku mwanya wa 84 na Kenya yagize amanota 30% ikaba mu mwanya wa 130, naho Uganda yagize amanota 25% iza ku mwanya wa 148 ku Isi.
Ni mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu bihugu biri inyuma ku rwego rw’Isi kuko yagize amanota 20%, iza ku mwanya wa 163 mu gihe u Burundi bwo buri inyuma kurushaho n’amanota 17% n’umwanya wa 167 mu bihugu 182 birangwamo ruswa nke ku rwego rw’Isi.
Ibihugu bya nyuma ku rwego rw’Isi mu kurangwamo ruswa nke ni Venezuela, Sudani y’Epfo na Somalia kuko byagize amanota atarenga 10%.
Ni mu gihe ibya mbere ku rwego rw’Isi byaranzwemo ruswa nke mu 2025 byabanjirijwe na Denmark yabaye iya mbere n’amanota 89%, Finland yagize 88% hamwe Singapore yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 84%.
Nubwo u Rwanda ruhagaze neza ku rwego rw’Umugabane n’Isi muri rusange ariko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara haracyari ikibazo cya ruswa nyinshi kuko impuzandengo y’amanota yaho mu kuyirwanya ari 32%, mu gihe i Burayi bari kuri 64% ari na bo baza imbere.
Ingingo zazamuye amanota y’u Rwanda harimo izijyanye no gukurikiza amategeko, kugendera kuri demokarasi, kurengara ibidukikije n’ibindi bikubiye muri raporo za Banki y’Isi, World Economic Forum n’indi miryango mpuzamahanga inyuranye.
Ikindi ni uko mu myaka itanu ishize u Rwanda rwakomeje gutera intambwe mu kurwanya ruswa aho mu 2020 rwari ruri ku mwanya wa 52 n’amota 53% rugenda ruzamuka kugeza ku wa 41 rwabonye, uretse gusa mu gihe cya Covid-19 rwasubiye inyuma rugira amanota 51% n’umwanya wa 54.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appolinaire yavuze ko ibipimo by’uko Igihugu gihagaze mu kurwanya ruswa bishimangira umurongo uhamye cyafashe.
Ati “Bigaragaza ko Igihugu cyacu gifite umurongo cyiyemeje. Kugira ngo ruswa igabanyuke. ni uko inzego ziba zikomeye kandi zifite ubushake bwo kuyirwanya. Ahantu hari ibipimo byiza no mu bindi bihugu bigenda bishingira ku bushake bwa politiki kandi na twe hano mu Rwanda turishimira ko buhari. TI Rwanda nk’abafatanyabikorwa ba Leta twishimira ko dukorera mu gihugu dufatanya gutunga agatoki ahari ruswa.”
Nubwo bimeze bityo ariko, Mupiganyi yagaragaje ko hamwe mu hagikenewe gukubitwa umwotso mu kurwanya ruswa mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye na ruswa ishingiye ku gitsina mu gutanga akazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *