skol
fortebet

U Rwanda rwemeje ibiganiro na Amerika byo kwakira abimukira

Yanditswe: Monday 05, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko iri mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bigamije kwakira abimukira bahungira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yemeje ayo makuru avuga ko ibihugu byombi biri mu biganiro.

Yagize ati: “Ayo makuru ni yo turi mu biganiro na Amerika.”

Yavuze ko atari ubwa mbere u Rwanda rwakira abimukira kuko rwakiriye abari mu bibazo muri Libya ndetse rwanahoze mu biganiro n’u Bwongereza kandi rwiteguye gufasha abimukira bose bafite ibibazo hirya no hino ku Isi.

Mu kiganiro na RBA kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi, Minisitiri Nduhugirehe yavuze ko ibyo biganiro bikiri mu ntangiriro, gusa bizagenda bitangazwa uko intambwe izagenda iterwa.

Yagize ati: “Turi mu biganiro na Amerika ntabwo birarangira ku buryo twavuga ko bizagenda uku; ibiganiro byo birahari nibirangira muzamenyeshwa, biracyari mu ntangiriro ariko turi kuganira kuri ibyo bibazo by’abimukira.”

Si ubwa mbere u Rwanda rwagaragaza ubushake bwo kwakira abimukira bahurira mu nzira n’ibibazo bitandukanye birimo no kubura ubuzima, kuko tariki 14 Mata 2022 rwasinye amasezerano y’ubufatanye n’u Bwongereza mu bijyanye no kwakira abimukira hamwe n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu.

Ni amasezerano yateganyaga ko u Rwanda ruzakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko nyuma y’umwaka ayo masezerano aza kuvugururwa bitewe na zimwe mu ngingo zagiye ziyatambamira zirimo nk’ibyemezo by’inkiko.

U Rwanda rwari rwiteguye kwakira abimukira mu buryo bwuzuye ariko uwo mwanzuro uza kwitambikwa n’inkiko n’ubuyobozi bushya araseswa.

Amerika yinjiye mu mugambi wo kohereza abimukira mu bindi bihugu bajyayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko nyuma y’uko Perezida Donald Trump yongeye kujya ku butegetsi.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2024 ni bwo byatangajwe ko itsinda rya Perezida Trump riri kwiga ku buryo bwo kohereza abimukira bari muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bihugu birimo u Rwanda.

Amerika iteganya gusubiza iwabo buri kwezi abimukira nibura 30,000 binjiyeyo mu buryo bwa magendu banyuze ku mipaka ya Mexique.

U Rwanda rwiyemeje gufungurira amarembo impunzi n’abimukira bo hirya no hino ku Isi rushingiye ku mateka yarwo n’amasomo rwayakuyemo.

Mu 2019 rwasinye amasezerano y’ubufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) agamije kwita ku mpunzi n’abimukira baturuka muri Libya, bamaze kuza mu byiciro birenga 20.

Kugeza uyu munsi u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 135 ziganjemo izaturutse mu bihugu bihana imbibi n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa